Abadipolomate b’Abafaransa n’Abanyarwanda barateganya guhura mu ibanga i Kigali

Sangiza iyi nkuru

Umubonano mu ibanga rikomeye ry’abadipolomate b’Abanyarwanda n’Abafaransa I Kigali mu ntangiriro z’ukwezi gutaha witezweho gukomeza umubano hagati y’ibihugu byombi uri mu gahenebero kuva mu 1994.

Kuri ubu umubano w’u Bufaransa n’u Rwanda ntiwifashe neza na gato ndetse n’ikimenyimenyi u Bufaransa bukaba nta ambasaderi bufite mu Rwanda kuva rwakanga kwakira uwari woherejwe, ariko guhura kw’abakuru b’ibihugu byombi Emmanuel Macron na Paul Kagame kuwa 18 Nzeri kwakurikiraniwe hafi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Inkuru dukesha Jeune Afrique iravuga ko kubonana kw’aba bakuru b’ibihugu nakwo kwateguwe mu ibanga rikomeye ubwo Rémi Maréchaux, umuyobozi ushinzwe ibibazo bya Afurika muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga, na Marie Audouard, umujyanama wungirije ushinzwe Afurika muri perezidansi y’u Bufaransa, bazaga mu Rwanda mu ntangiriro za Nzeri, aho babonanye na madamu Louise Mushikiwabo, minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda.

Mu kubonana kwabo ariko, abakuru b’ibihugu byombi ibiganiro byabo ntibyibanze ku mubano wabyo ahubwo hibanzwe ku buyobozi bwa Afurika Yunze Ubumwe bugiye guhabwa perezida kagame muri 2018, ndetse no ku ngingo zijyanye n’amavugurura ya Afurika Yunze Ubumwe, ibikorwa byo kubungabunga amahoro, imihindagurikire y’ikirere n’ingufu zisubiramo, umwanya w’abagore n’ibindi…

Abakuru b’ibihugu byombi bakaba barahisemo kwibonanira batabinyujije ku bandi batandukanye nk’uko byifuzwaga na benshi mu begereye perezida w’u Bufaransa.

Ku rundi ruhande, kuwa 13 na 14 Ugushyingo, I Dakar muri Senegal hateganyijwe Inama ya 4 ku mahoro n’umutekano muri Afurika. Iyi nama yatumiwemo perezida Paul Kagame w’u Rwanda watumiwe na mugenzi we Macky Sall.

Jeune Afrique ikaba ivuga ko perezida kagame niyemera kwitabira iyi nama izaba iyobowe na Senegal n’u Bufaransa, azaba ari ubundi buryo bwo kuganira ku mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.
 
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *