Abafana bakomeje gusaba Zari gutandukana na Diamond bita imfizi y’akarere

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe hari inkuru zikomeje gucicikana mu binyamakuru byo hirya no hino muri Afurika y’Iburasirazuba, cyane cyane zigaruka ku muhanzi Diamond Platnumz n’abakobwa bararanye mu mahoteli, abafana b’umugore we, Zari, bakomeje kumusaba gutandukana na we, ko akomeje kumwicira izina.
Umwaka ushize ubwo umunyamideli Hamisa Mobeto wo muri Tanzania yari amaze kugaragara muri Video y’indirimbo ya Diamond, abantu benshi ku mbuga nkoranyambaga, batangiye kunuganuga ko uyu mukobwa yaba afitanye umubano n’uyu muhanzi, nyuma havuzwe inda, iravuka, ndetse uyu muhanzi aza kwemera ko ari we wayimuteye.
Zari and Diamond photo
Ibi byagaragarije Zari ko umugabo we amuca inyuma, ubusambanyi yavugwagaho butangira kugaragara. Gusa byakuruye umwuka mubi hagati ya Zari na Diamond, biranavugwa cyane mu itangazamakuru nyuma biracogora.
Mu mpera z’ukwezi gushize, nibwo Diamond yagaragaye mu ruhame, arimo guhoberana n’uwahoze ari umukunzi we, Miss Wema Sepetu, umwe akorakora undi, ndetse na video isakara ku mbuga nkoranyambaga.
Abafana ba Zari bashingiye ku byari bimaze iminsi bivugwa ko Diamond aca inyuma umugore we,  ndetse ko yaje mu Rwanda ari kumwe n’undi mukobwa witwa Tunda na Shaddy Boo byavuzwe ko bararanye muri Hoteli i Kigali, abafana basabye Zari gutandukana na we.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram ubwo yari amaze kubona Video ya Diamond na Sepetu,  uwitwa Tasha Mbabazi  yagize ati “Rimwe na rimwe nkwifuriza kuba watandukana na Diamond, nibwo ashobora kubona agaciro ufite ku buzima bwe, ntabwo wakomeza kwicara hasi ngo ukomeze kurebera uwo mugabo ugutesha agaciro ako kageni”.
Ubusanzwe Zari yajyaga asubizanya ibitekerezo by’abafana be uburakari rimwe na rimwe akababwira nabi, gusa kuri iki gitekerezo cya Tasha na we yabaye umwe mu bagaragaje ko bakishimiye na we akanda kuri Like.

diamond S
Sepetu na Hamissa, bombi bemera ko basambanye na Diamond

Mu matariki ya mbere y’ukwezi gushize, ubwo abafana basabaga Zari gutandukana na Diamond ukomeje kwitwa imfizi y’akarere, kubera ubusambanyi ashinjwa gukorera mu bihugu bitandukanye, Zari yabasubije ko azabikora ku bwe, atazabikora kubera ibyo yabwiye ku mbuga nkoranyambaga.
Ku rukuta rwa Instagram, Umwe mu bafana ba Zari, yamuhaye impanuro amugira inama y’uburyo agomba kubana na Diamond, agira ati “Zari ndagusabye, ntiwizere Diamond, wowe shishoza kuri buri kimwe cyose mukorana, ndakeka ko wumva ibyo nkubwira,….”.
N’inkuru yari yatambutse kuri bwiza.com, mu kumusubiza Zari agira ati “ … ntabwo nkeneye abajyanama bo ku mbuga nkoranyambaga bambwira ibyo nkora cyangwa nakwirinda gukora, iyi ni 2017, nafashe umurongo mushya w’ubuzima bwanjye ndetse umunsi njye ubwanjye nzumva nifuza gutandukana na we(Diamond), nzagendera ku marangamutima yanjye bwite, ntabwo nzagendera ku gitutu nshyirwaho n’imbuga nkoranyambaga”.
Diamonda mu myaka igiye kuba ine abana na Zari bamaze kubyarana abana babiri (Latiffah Dangote na Prince Riaz Dangote), gusa iby’umubano wabo, benshi bakaba babibona nk’ibitazaramba.
nillan diamond 2
Diamond, Zari n’abana babo babiri

Kanda Subscribe ujye ubona Video zigezweho 

YouTube player

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *