Bamwe mu bafite ubumuga bwo kutabona bo mu Rwanda bagaragaza ko bakigorwa no guhabwa serivisi z’ibigo by’imari, bitewe no kuba hari zimwe muri Banki zigishidikanya ku bushobozi bwabo.
Abaganiriye na BWIZA iruhande rw’Inama Mpuzamahanga yiga ku Ikoranabuhanga ridaheza mu rwego rw’Imari (IFF 2026) yabereye i Kigali mu cyumweru gishize, bagaragaje ko bakigorwa no kuba hari serivisi za Banki badahabwa kubera ubumuga.
Uwitwa Mbabazi Joseline yagize ati: “Imbogamizi duhura na zo muri Banki, iyo tugiye gusaba nka serivisi, urabona nk’iyo umuntu abona ku giti cye ntabwo asabwa umwishingizi. Iyo utabona hari nka Banki ujyamo bakakubwira ngo urazana umwishingizi ugasanga barakugoye cyane.”
Mbabazi akomeza avuga ko hari n’ubwo abafite ubumuga bwo kutabona bajya gusaba inguzanyo za Banki ugasanga bazimwe bazira kutabona.
Izi mbogamizi azisangiye n’uwitwa Manirabaruta Pascal uvuga ko kuba abafite ubumuga bwo kutabona bituma ibigo by’imari bitabizera.
Ati: “Urabizi ko mu Rwanda hari abakibona abafite ubumuga cyane cyane ubwo kutabona nk’aho ntacyo bashoboye gukora. Nk’ibigo by’imari hari abatatwizera bakavuga bati se umuntu udafite ubumuga bwo kutabona yakora iki, cyangwa se bati umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yakoresha Banki gute, cyangwa yajya kuri Banki gute?”
Yunzemo ko izindi mbogamizi zirimo ingwate biba bigoye kubona, inyungu ku nguzanyo iba iri hejuru n’ibikorwa remezo birimo inyubako z’amagorofa zitagira inzira zigenewe abafite ubumuga.
Mu rwego rwo guhangana n’imbogamizi abafite ubumuga bwo kutabona bahura na zo, umuryango ‘Seeing Hands Rwanda’ wafashe icyemezo cyo guhugura abafite ubumuga bwo kutabona gukoresha ikoranabuhanga, mu rwego rwo kugera kuri serivisi za Banki bitabagoye.
Hejuru y’ibyo hazamo no kubigisha gukora ‘massage’, ku buryo bibinjiriza amafaranga nk’uko Manirabaruta yakomeje abisobanura.
Ati: “Nko mu Kagera dufiteyo abantu bakora massage, Muhazi dufiteyo abantu bakora massage, hano muri Kigali turahabafite ndetse no mu Kinigi. Iyo udusanze ku biro turakwishyuza bitewe na massage ushaka; isaha imwe aba ari Frw 25,000; 30,000 cyangwa 45,000. Noneho ya mafaranga ni yo agaruka akadufasha mu buzima bumwe na bumwe bwa buri munsi.”
Umuyobozi wa Seeing, Hands Rwanda, Beth Gatonye, avuga ko kuva muri 2017 batangira gukorera mu Rwanda, bamaze kwigisha abantu barenga 500 amasomo tandukanye, barimo abafite ubumuga babarirwa muri 240 bigishijwe gukora massage.
Yavuze ko abenshi mu bigishijwe gukora massage kuri ubu “bakorera hoteli bitandukanye mu Rwanda”, mu gihe abigishijwe ikoranabuhanga na bo abenshi bakorera ibigo bitandukanye.
Ati: “Amafaranga yose bakorera arabagarukira akanabafasha mu myigire yabo. Hari n’abo usanga bararangije Kaminuza bakabura akazi, abo bose turabafasha.”
Gatonye na we yagaragaje ko kuba umuntu ufite ubumuga bwo kutabona yabona inguzanyo ku giti cye bikiri ingorabahizi, kuko kugira ngo bazihabwe bisaba kuba bibumbiye muri Koperative.
Depite Mbabazi Olivia uhagarariye abafite ubumuga mu nteko ishinga amategeko, yavuze ko kiriya kibazo atari akizi, yizeza gukora ubuvugizi kugira ngo abafite ubumuga na bo bajye bagerwaho na serivisi.
Ati: “Kugeza ubu aho tumaze kugera ibi twari tutarahura na byo, ariko ubwo mubitubwiye murakoze, na byo tuzabyitaho.”
Mbabazi yavuze ko bitari bikwiye ko abafite ubumuga basigara inyuma mu bijyanye no guteza imbere ikoranabuhanga mu by’imari, agira inama abafite ubumuga bwo kutabona kujya bakoresha za application zo muri telefoni kugira ngo bajye boroherwa no kubona serivisi za Banki.


