Abafite ubumuga bwo kutabona bazifasha mu matora ya perezida

Sangiza iyi nkuru

Abatora bafite ubumuga bwo kutabona bashyiriweho uburyo buzabafasha kwitorera batagombereye umufasha mu matora y’umukuru w’igihugu ategerejwe mu kwezi kwa kanama 2017.
Kominisiyo y’igihugu y’amatora itangaje ko abafite ubumuga bwo kutabona bazakoresha impapuro zabugenewe zisanzwe zibafasha mu gusoma amagambo yanditse hakoreshejwe inyako zabugenewe.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Izi mpapuro zifasha abafite ubumuga bwo kutabona ni impapuro zikozwe muri palasitiki, zikozwe mu buryo ziba ziriho utuntu tw’uduheri dufasha abatabona gukorakoraho bakabasha gusoma, izi nizo bazakoresha mu matora nk’uko byatangajwe na komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC)
Impapuro abatabona bazakoresha muri aya matora zizaba zikozwe ku buryo buri mukandida izina rye rizaba ryanditswe mu nyandiko isomwa n’abafite ubu bumuga hanyuma mu ruhande rw’I buryo imbere ya buri mukandida hazaba hari akadirishya nako kumvwa n’abatabona bazajya bateramo igikumwe bitewe n’uwo bashaka gutora.
Nk’uko byatangajwe n’umunyamabanga wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Charles Munyaneza mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa 05 Mutarama 2017, ngo ubu buryo bwashyizweho mu rwego rwo kugirango abanyarwanda bose bazabashe kwitorera umuyobozi bifuza
Charles Munyaneza yagize ati “Bizaba ari ubwa mbere hakoreshejwe ubu buryo mu matora, mbere abafite ubumuga bwo kutabona bifashishaga abo mu miryango yabo, inshuti cyangwa abakozi b’amatora bakabatorera ariko kuri ubu bazabasha kwitorera batabanje gushaka ubafasha”
Munyaneza yasobanuye ko ubwo buryo bwakoreshwaga mbere bwashoboraga gutuma rimwe na rimwe hari ababyungukiramo bakaba batorera umuntu utabona umukandida atababwiye bijyanye n’ibyifuzo byabo.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Nyakanga 2017 ibitabo by’itora bizaba bimaze gukorwa nibyo bizerekana abafite ubumuga bwo kutabona bagejeje igihe cyo gutora, ubwo nibwo impapuro zabo zizahita zikorwa.
Kugeza ubu abanyarwanda barenga miliyoni 6.6 nibo bamaze kwemezwa ko bazitabira amatora y’umukuru w’u Rwanda azaba ku matariki ya 03 na 04 Kanama 2017 ku baba mu mahanga no mu Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
NEC itangaza ko izakira candidature z’abazahatana muri aya matora mu matariki yo hagati ya 05 na 14 Nyakanga 2017 naho abo kandidatura zabo zizemerwa bakazatangazwa ku wa 27 Nyakanga 2017.
Inama y’igihugu y’abafite ubumuga itangaza ko mu Rwanda hari abafite ubumuga bwo kutabona bose ari 17700, gusa iyi gahunda nshya yo gukoresha impapuro z’umwihariko ku batabona ngo ntacyo izahungabanya ku ngengo y’imari ya miliyoni z’amadora esheshatu 6 n’ibihumbi 900 yagenewe amatora ibikorwa byose by’amatora.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *