Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rutazacika intege kubera ibihano n’igitutu mpuzamahanga, ashimangira ko abafite ubushobozi bwo kugirira abandi nabi batazabaho igihe kirekire cyo kwishimira kubakandamiza.
hari igihe kwemera gukora “ikintu kitari cyo” bihenze kurusha kwihanganira ibihano.
Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kane ubwo yri mu nama ya Africa CEO Forum iri kubera i Kigali.
Ni mu gihe hashize igihe umwuka utifashe neza hagati y’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’ibihano ziheruka gufatira bamwe mu bayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda.
Mu mezi ashize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ibihano ku bayobozi bkuru b’ingabo z’u Rwanda zibashinja kugira uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ahakomeje intambara ihuza ingabo za kiriya gihugu n’umutwe wa AFC/M23.
U Rwanda rwakunze kwamagana ibyo birego, ruvuga ko rushinjwa ibibazo byaturutse ku miyoborere mibi ya Congo n’imikorere y’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.
Perezida Kagame akomoza ku bihano bya Washington, yavuze ko ibihano bishobora kubabaza, ariko ko hari ibyo igihugu kidashobora kwemera gukora kugira ngo cyirinde igitutu.
Ati: “Ntabwo ndigera nemera gutsindwa, ndetse no mu bihe bikomeye kurushaho. Ibi si ibihe bibi cyane nk’ibyo, ariko yego birababaza, nta gushidikanya.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko ibihano nta kindi biba bigamije usibye gushyira igitutu ku gihugu cyabifatiwe, ariko ko ibyo bidakwiye gutuma igihugu cyemera ibyo kidashyigikiye.
Yavuze ko u Rwanda rufata ibyemezo rushingiye ku nyungu zarwo z’igihe kirekire, kabone n’iyo byaba bisobanuye kwihanganira ibihano cyangwa igitutu cya dipolomasi.
Ati: “Ariko ntekereza ko twababara kurushaho iyo tutaza gukora ibyo dukora. Bityo buri gihe ugomba gupima inyungu n’ingaruka….”
Yongeyeho ko kwemera ibyo yise “ikintu kitari cyo” bishobora kugira ingaruka zikomeye kurusha ibihano ubwabyo, yungamo ko abafite ubushobozi bwo kugirira abandi nabi na bo badafite igihe kirekire cyo kubaho.
Ati: “Mu by’ukuri, kwemera ikintu kitari cyo bihenda cyane kurushaho. Aho ni ho turi ubu, ariko ibyo byose amaherezo birarangira, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ndetse n’abafite ubushobozi bwo kutugirira nabi ntibazabaho igihe gihagije ngo bishimire inyungu zishingiye ku gukandamiza abandi no ku butabera buke batanga.
Perezida Kagame yanagarutse ku mubano w’ibihugu bya Afurika n’ibihangange byo ku Isi, asaba ibihugu bya Afurika kurushaho gukorera hamwe aho gutegereza ibisubizo biturutse hanze y’umugabane.
Ati: “Ntekereza rero ko buri wese muri twe, nk’ibihugu bya Afurika, kandi ari cyo cya mbere cy’ingenzi, niduhuza imbaraga zacu dushobora gukora byinshi kugira ngo Afurika itere imbere.”
Yasoje agaragaza ko Afurika ikwiye kugira icyizere no kudaterwa ubwoba n’ibihugu bikomeye byiyumvisha ko bifite ijambo rya nyuma ku Isi, ati: “Ntimukite ku bubasha bw’ibihugu byiyumvisha ko bifite isi, ijuru n’ibindi byose.”


