Kuri uyu wa 23 n’uwa 24 Werurwe 2023, abagaba bakuru b’ingabo zo mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC), barongera bahurire i Bujumbura mu nama yibanda ku mutekano wo mu burasirazuba bwa Repulika ya demukarasi ya Congo.
Amakuru agera kuri BWIZA avuga ko aba bagaba bakuru baraba basuzume intambwe imaze guterwa mu gukemura ikibazo cy’umutekano muke muri RDC, n’iyoherezwa ry’ingabo z’umutwe wa EACRF mu bice bigenzurwa n’umutwe witwaje intwaro wa M23.
Aba basirikare baherukaga guhurira i Nairobi muri Kenya tariki ya 9 Gashyantare 2023, aho basabye M23 gutangira kurekura ibice yafashe tariki ya 28 Gashyantare, bikajyamo ingabo za EACRF, kandi igikorwa kikazamara iminsi 30.
Aba bagaba bakuru bemeje ko bazongera guhura, bagasuzumira hamwe niba ibyo M23 yarabyubahirije, bakareba imbogamizi zabayeho mu gihe yaba itarabyubahirije, hanyuma bagafata izindi ngamba.
Ibiro bya EACRF biri i Goma byemeza ko nyuma y’inama yahuje uru rwego, M23 hamwe n’izindi nzego z’akarere k’ibiyaga bigari tariki ya 21 Werurwe 2023, uyu mutwe witwaje intwaro uri kubahiriza icyemezo cyo kuva mu bice wari warafashe.
Nko kuri uyu wa 22 Werurwe, EACRF iremeza ko ingabo z’u Burundi ziri kugenzura ibice bitandukanye muri teritwari ya Masisi byahozemo abarwanyi ba M23 birimo: Karuba, Mushaki, Kirolirwe na Kitchanga.
Inama y’abagaba bakuru b’ingabo zo muri EAC yaherukaga i Bujumbura ni iyabaye tariki ya 9 Ugushyingo 2022. Na bwo baganiraga by’umwihariko ku kibazo cya Leta ya RDC na M23.


