Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta y’u Rwanda, Johnston Busingye yatangaje ko bitarenze muri Gashyantare 2017 imfungwa n’abagororwa b’igitsina gabo bafungiye muri Gereza nkuru ya Kigali 1930 bazimurirwa muri gereza nshya yamaze kuzura mu murenge wa Mageragere mu karere ka Nyarugenge.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ibi minisitiri yabitangaje kuri uyu wa 22 Ukuboza ubwo yari yagiye gusura iyi gereza nshya imaze imyaka itatu yubakwa.
Nk’uko ubuyobozi bw’urwego rw’amagereza bwabitangarije minisitiri w’ubutabera ngo iyi gereza izaba ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa n’abagororwa 8000 ariko ngo yose izuzura neza mu mwaka wa 2018, izimurirwamo abanyururur bafungiye muri Gereza ya 1930 n’iya Kimironko.
Kuri ubu ngo haracyabura gushyiramo amazi n’umuriro kugirango
Nk’uko byatangajwe CGP George Rwigamba, umuyobozi w’urwego rw’amagereza mu Rwanda ngo aho gereza ya Mageragere igeze yashobora kwakira imfungwa 3000 ariko ngo bizakorwa mu kwa kabiri bitewe n’uko kuri ubu hakiri gushyirwamo ibyangombwa birimo amazi.
Leta y’u Rwanda yahisemo kwimura gereza ya 1930 mu rwego rwo kurushaho kwagura ibikorwa remezo u mujyi, kugirango gereza ijye abantu hisanzuye ndetse no mu rwego rwo gushyira mu ngiro gahunda z’igishushanyo mbonera cy’umujyi wa Kigali.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Schadrack@bwiza.com


