Dr Oledo ashimira Museveni, anamusaba kuzongera kwiyamamaza

Abaganga bapfukamiye Museveni, bamusaba kongera kwiyamamaza mu 2026

Sangiza iyi nkuru

Abaganga, abaforomo n’ababyaza bapfukamye, basaba Perezida wa Uganda Yoweri Museveni kongera kwiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mu mwaka w’2026.

Iki gikorwa bagikoreye ku kibuga kiberamo iminsi mikuru cya Kololo giherereye i Kampala tariki ya 3 Ukuboza 2022 ubwo haberaga ikiganiro cyerekeye ku ishoramari no gukunda igihugu mu rubyiruko.

Muri iki kiganiro, abaganga bayobowe n’umuyobozi w’ihuriro ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza muri Uganda, Dr Samuel Odongo Oledo, bapfukamye imbere ya Perezida Museveni, bamushimira kuyobora neza igihugu ndetse basaba ko yazongera kwiyamamaza.

Dr Oledo yafashe ijambo mu izina rya bagenzi be, maze mu ijwi riranguruye agira ati: “Nyakubahwa Perezida, mubyeyi, turagusaba dupfukamye, ugumeho, uzakomeze kuyobora iki gihugu.”

Gusa ihuriro ry’abaganga, abaforomo n’ababyaza muri Uganda rizwi nka UMA, ryasobanuye ko iki gikorwa kitakozwe mu izina ryacyo, ahubwo ryakozwe hashingiwe ku byiyumviro by’itsinda ry’abarigize.

UMA yagize iti: “UMA isanzwe ikorana na Kaguta Museveni mu buryo bwagenwe kandi bwa kinyamwuga burimo kumushimira binyuze mu mashimwe ngarukamwaka. Igikorwa cyo gupfukama cya Dr Oledo n’itsinda rye ntabwo gihagararira imigirire y’ihuriro.”

Perezida Museveni ayobora Uganda kuva mu mwaka w’1986. Ubu ari muri manda ya 6 yegukanye muri Mutarama 2021.

Dr Oledo ashimira Museveni, anamusaba kuzongera kwiyamamaza
Dr Oledo ashimira Museveni, anamusaba kuzongera kwiyamamaza

Ifoto y'urwibutso ya Museveni n'abaganga bamusabye kuguma ku butegetsi
Ifoto y’urwibutso ya Museveni n’abaganga bamusabye kuguma ku butegetsi

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *