Itangazamakuru mu Rwanda no ku isi hose ni inkingi ya mwamba yifashishwa mu miyoborere y’abaturage ,haba mu kubahuza n’abayobozi mu buryo ubu cyangwa buriya kimwe no kumenyekanisha ibyo buri ruhande rukora byaba ku ruhande rw’abaturage kimwe no ku ruhande rw’ubutegetsi.
Umurongo wo guhagarara hagati y’impande zikorana umunsi ku wundi si ikintu cyoroshye kuko uko ikiremwamuntu kiremwe hari ubwo usanga kenshi na kenshi hajya habaho gushaka kwiharira urubuga .
Leta ikumva abanyamakuru bakwirirwa bayiririmba,bayisingiza amanywa n’ijoro mbega umunyamakuru bikaba byarangira ameze nka wa mwami w’i Bwidishyi aho umwami yari yaratoje abenegihugu be kujya basubiramo ibyo avuze nta na kimwe batekerejeho nkaho bo nta bwonko bahawe bwo kwitekerereza!
Ku rundi ruhande nabwo ariko ugasanga abaturage bumva rya tangazamakuru ryakwirirwa muri byacitse ni hehe bitagenda ni hehe byivanze gusa itangazamakuru ntirikome mu gihe hari aho ba baturage nabo batujuje inshingano zabo bagombaga kuba bujuje.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Dufate nk’urugero aho usanga abaturage birirwa batondagira amashyamba n’imisozi bayitura kandi itangazamakuru rizi ko habujijwe kubakwa kubera impamvu iyi cyangwa iriya kimwe no kuhabungabunga ibidukikije cyangwa henshi ukanasanga hashyizwe mu kato kuko ari amanegeka.
Ukabona haturwa nta kinyamakuru na kimwe cyahazamukanye camera (Ifata amashusho) na microphones (Zivugirwaho) mu gusobanurira abo baturage nyamara Leta yazamanukana za Caterpillars gutunganya cyangwa gukuraho ha hantu hatuwe mu kajagari ugasanga byabaye inkuru yabaye kimomo ibintu bigacika sinakubwira.
Aha ndashaka gusobanura ko yaba Leta cyangwa Itangazamakuru na wa muturage bose buri bamufasha banamuha serivisi nta numwe uba ukwiye kwigira nyoni nyinshi ngo atere amabuye undi byukuri mu gihe hari uruhande rutakoze ibikwiye haba hakwiye kwivugurura ariko ntibibe igikuba.

1.Niba ntagihindutse Amatora ya nyirarureshwa muri Komisiyo y’Igihugu y’Itangazamakuru ntaho azageza Itangazamakuru!
Niba hari ibintu bikunze kuvugisha abantu amagambo menshi mu matora y’amakomisiyo atandukanye mu Rwanda ni amatora yo muri y’urwego rw’abanyamakuru bigenzura (Rwanda Media Commission-RMC).
Ibi ariko bisa naho umuntu yagerageza kubyumva mu buryo bubiri :
- Icya mbere kugenwa nk’uzayobora cyangwa uzavugira itangazamakuru mu gihugu si ikintu kiba cyoroshye gukorwa nkuko kandi uguhitamo ubuyobozi ubwabyo bitaburamo urusaku kenshi ushobora no gusanga aba biyamamariza imyanya iri ku isoko baba aribo benyegeza umuriro.
- Icya kabiri ni aho usanga Leta nk’umufatanyabikorwa mukuru w’Itangazamakuru iba idashaka gukuramo akarenge iteka iba ishaka kumenya byose bikorerwamo ubundi bitanakagombye kuba ikibazo ,nyamara ugasanga aribwo buryo Leta ziba zidashaka ko hagira abamenya cyangwa abamenyesha ibyo akora kenshi Leta iyo iba idashaka ko bimenyekena.
Igisa n’igihamya cy’ibi nuko ushobora gusanga muri iyi minsi yegereje amatora aribwo ibigo bya Leta n’ibiyishamikiyeho baba bahihibikana bashaka ama karita y’Itangazamakuru kugirango mu bihe by’amatora bazigwizeho imyanya myinshi ishoboka mu bazatorwa ,ukibaza impamvu bikakuyobera.
Ugiye gukora imibare ukareba imibare y’abanyamakuru bari gucicikana ku rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) bose bashaka amarita wakwibaza niba ari demokarasi yabinjiye yo gukunda amatora bikakuyobera ,nyamara ahubwo ushobora gusanga bari guhabwa ubutumwa bwo kuzaza kuzambya ibintu mu matora.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu gihugu nk’iki cy’u Rwanda kikiyubaka hari hakenewe abanyamakuru bitangira abandi kandi bagakunda umwuga wabo atari ukurwanira intebe hanyuma wajya kureba ugasanga umusaruro ni hafi ntawo. Ni ibibazo by’ubukene bigikomeje kurangwa mu Itamgazamakuru mu Rwanda bitabonerwa umuti kandi byitwa ngo hari za amashyirahamwe y’abanyamakuru mu Rwanda aharanira iterambere ry’itangazamakuru.
Uwatorwa wese azihutire kurwanya akarengane mu Itangazamakuru kandi kenshi usanga kanakorwa n’abanyamakuru ubwabo cyangwa abayobozi ba bimwe muri ibyo bitangazamakuru.
2.Mu Itangazamakuru mu Rwanda niho hantu wasanga abantu bakorera ubusa badahembwa nta n’ikizere cyo guhembwa.
Ariko wagirango hari n’abantu basa nabadafite umutima koko ! Nibaza nk’umuntu ujya aho akayobora abanyamakuru batanu cyangwa batandatu bakora amanywa n’ijoro bataruhuka kandi atabahemba ubwo koko si aho hava cya cyuho cyo kurya ruswa, wa wundi udahembwa aramutse ayiciye icyuho bityo inkuru ye ikaba itakaje ubuziranenge?
Noneho RMC izagende ibaze abayobozi b’ibitangazamakuru urutonde rw’abakozi babikorera maze iyahuze n’intonde bahemberwaho imishahara cyangwa uduhimazamutsi bazambwira. Ugasanga umuntu yarumye ntagira na Mutweli ngo ni umunyamakuru yirirwa mu ma Studios yubatswe mu birahuri n’ibyumba bitegurirwamo amakuru bitatse bishashagirana abanyamakuru baraho bahondobera ukubise impyisi inkoni agahabwa agashahara k’intica nikize nako kaza 1 mu mezi 4!
Abazatorwa bose bajye bakora amagenzura ahamye (Supervisions) kuko nihaba gukomeza kwiyicarira mu ntebe zikaraga umuco wa birokarasi nkuyu twazisanga nta munyamakuru usigaye mu Rwanda .
Imibereho myiza y’umunyamakuru ni uburenganzira bwe si ikintu asabiriza cyangwa yingingira umukoresha cyangwa uwumva yamukoresha. Abantu bakwiye no gutera intambwe kabone nubwo umuntu yaba ari kwimenyereza umwuga ariko agahabwa agahimbazamusyi kuko nawe aba yakoze ,ntihabe kuvuga ngo narambirwa abireke hazaza undi.
Ndababwiza ukuri ko nta gitangazamakuru mu Rwanda cyaterura ibuye ngo kiritere ikindi kuri iyi ngingo yo gukandamiza abanyamakuru ndetse na bya bindi bikoresha imisoro ya Leta urwishe ya nka ruracyayigendamo kabone nubwo ubabona basirimutse burya ni ubutore nkubundi bwose ariko amarira aba ari yose kuri bamwe .

3.Abantu basoma cyangwa bakurikira Itangazamakuru mu Rwanda barambiwe inkuru zidashinga ntizinabyine!
Yaba Komisiyo y’abanyamakuru bigenzura (RMC), cyangwa Inama y’Igihugu y’Itangazamakuru ndetse n’ibindi bigo bishamikiye ku mwuga w’Itangazamakuru aba bose bakwiye kureba niba amakuru cyangwa inkuru zitangwa mu Itangazamakuru ziba zifite ireme .
Niba ikigo cy’ubuziranenge kidashobora kwihanganira umuntu ucuruza ibintu bitemewe ku isoko ,sinumva n’ukuntu ubu igitangazamakuru gikora kiba cyamara ukwezi kigakubita ukundi kiri mu nkuru:
- Z’abantu bambaye ubusa gusa umunsi ugacya undi ukira reka sinakubwira.
- Ugasanga amasaha 18 kuri 24 hari aho usanga bari mu mukino gusa ukibaza se koko u Rwanda rwabaye ikibuga rwose nuko twese turagenda tuba abakinnyi n’abafana?
- Abandika ku mpapuro bo (Print Media) usanga ku mpapuro z’imbere ari kuzuzaho amafoto y’abasirikare bakuru maze niba barababwiye ko abanyarwanda bakunda simoko ntimumbaze!
Uzatorwa bose bazahirimbanire ko ibyandikwa byahinduka niba ari n’amahugurwa make cyangwa ubumenyi bizakorwe ariko abantu babone amakuru afite ireme .
Ikindi abanyamakuru banakangurirwe kwishakamo ubuhanga bwo gukora bwisumbuye, ibi byo si uko bidahari ariko turacyari hasi ugereranije n’ibihugu bidukikije byo mu karere turimo nk Kenya ,Tanzania ,Uganda yewe na Sudani y’Epfo bafite byinshi twabareberaho.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Koko kubona mu Rwanda nta binyamakuru birenga 5 byandika bisohoka nibura mu cyumweru ku gihugu gifite abantu basaga miliyoni 12.
4.Abazatorwa bazanatoze abanyamakuru ko mbere ya byose ari abanyarwanda
Bisa n’ibibabaza kubona bamwe mu banyamakuru bakora basiganirwa kwisanisha n’abazungu erega ugasanga bigira nk’aho batazi ikinyarwanda umuntu akirirwa avangavanga amagambo ukareba ukumirwa.
Ariko icyo sicyo ngendereye ahubwo ndibaza ni ryari tuzumva ko Itangazamakuru ryo mu Rwanda rigomba gukorera u Rwanda mbere y’abandi bose nubwo ntawuhejwe kurikurikira?
Koko umuntu abaho atabona ibigenda habe na kimwe kandi wamubaza ikibimutera akarya indimi! Niba n’abatorwa tuzabatora ngo mwigire intwari zo guhangana n’ubutgetsi na rubanda ndababurira ko buzacya muri abayobozi ariko bukira mutakiri bo .
Wazashyira imbere inda yawe ukibagirwa bagenzi bawe wakabaye ureberera, wakolonizwa n’abashaka ibibi ku gihugu cyawe ,uzamenye ko nta na kimwe kizaguhira hatabayeho gukunda igihugu no kukitangira.
5.Ikintu cyo kugereranya ikinyamakuru cyatannyeho gato na za RTLM bikorwa na bamwe mu bategetsi bikwiye guharara kuko nabo nk’abantu baribeshya
Ariko mbaze gato, ko itangazamakuru ryagize uruhare mu koreka u Rwanda; kuki barihimbiraho mu ncyuro ricyurirwa iyo hagize utandukira akantu gato (nubwo ntahakana gukeburwa) hamwe usanga wagirango niryo ryashenye igihugu ryonyine gusa cyangwa bigasa nk’aho mu kucyubaka nta ruhare ryabigizemo?
Ese hari uwigeze yumva RPF-Inkotanyi n’Ingabo zayo barakotanaga ngo batabare u Rwanda noneho Radio Muhabura se yo yigeze isiba gufungura mu rugamba rwose rw’inkundura abasore n’abakobwa b’u Rwanda bakotanagamo?
Ariko agakomye kose mu Itangazamakuru ukumva go ngabo baraje nka RTLM cyangwa Kangura!
Abategetsi bo bamwe bajya bakosa ko ntawubacyurira ko baje nka ba Renzaho Tharcisse ,maze umu Jenerali ubaye ikigarasha ko ntawe ujya avuga ko aje nka Bizimungu Augustin boretse u Rwanda!
Erega n’abapadiri tujya tubabona batannye ariko ntitubita ba Kanaka na Kanaka nabo bagacishijeho mu gusenya igihugu.
Erega aho hari nubwo intumwa ngo za rubanda (niba atari itegeko teka) zicaye zisabira umunyamakuru wakosheje kumanikwa!
Iyo Nyakubahwa Paul Kagame atabyanga ubu izina umunyamakuru riba ryarasibanganye mu Rwanda, ntekereza ko rero ibisigisigi by’abantu batumva itangazamakuru muri roho zabo bigihari.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uzababona iyo ubatunze micro bakabebera ,wabahamagara bose ukumva bikije ijwi ngo “Turi mu nama wongere mu kanya’’ maze nanayobewe icyo itegeko ryo gutanga amakuru [ Acces to information law ] ribakoraho,birirwa barihonyora umunsi ku wundi .
Abazatorwa bazanaharanire ko Itegeko ryo kubona amakuru rishimangirwa utaryubahirije akabihanirwa kuko ntabwo ririho nk’umutako.
Ntitwasoza iyi nkuru tusadabye abazatorwa guhagurukira ikibazo cya ruswa yanze ikaba ndanze mu Itangazamakuru nubwo twari twabikomojeho hejuru,aho usanga nko mu gufasha abahanzi ,cyangwa kubona serivisi mu Bitangazamakuru hamwe usanga bisaba kubanza gutuga ukwaha .
Ni ikibazo kandi kititondewe cyazabyara igisuzuguriro ku itangazamakuru ,kuko ibi ninabyo bivamo ‘Gukangisha inkuru yakorwa ku muntu imusebya kugirango hatangwe ruswa ntitangazwe’. Hagombye gutangazwa inkuru hisunzwe amahame agenga umwuga mwiza w’itangazamakuru.
Mu gusoza iyi nkuru twagerageje kuganira n’abanyamakuru batandukanye badusaba ko twakwamagana ikintu cyo kwitwaza ko hari abazaba biyamamaza bakangisha ko ngo bashyigikiwe n’abo bita abanyabubasha bo hejuru.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David /Bwiza.com


