sxhgsx2iprp5lc4jmm4sinxxyu.jpg

Abagize BTS bagomba kumara umwaka bakorera igisirikare cya Koreya bakwanga bagafungwa

Sangiza iyi nkuru

Abagize itsinda BTS ry’abahanzi bo muri Koreya y’Epfo, bagomba kujya gufata imyitozo ya gisirikare, nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere n’ikigo cyita ku nyungu zabo, birangiza impaka zari zimaze imyaka hibazwa niba ibi byamamare bikwiye gusonerwa kwitabira izi ngando zisanzwe ari itegeko ku Banyakoreya bari munsi y’imyaka 30 .

Abagabo bose bo muri Koreya y’Epfo bashoboye bafite imyaka iri munsi y’imyaka 30 bagomba gukora byibuze umwaka mu gisirikare, cyane cyane ko igihugu gikomeje kwikanga kujya mu ntambara na Koreya ya Ruguru itunze intwaro za kirimbuzi.

BTS ishimwa kuba yarinjije za miliyari mu bukungu bwa Koreya y’Epfo, kandi label yabo yishimiye inyungu nyinshi nubwo yakoraga ibitaramo bike mu cyorezo cya coronavirus nk’uko iyi nkuru dukesha France24 ikomeza ivuga.

Ariko imirimo ya gisirikare y’itegeko muri Koreya y’Epfo yakomeje kugarukwaho kuri BTS, n’abahanzi bayo bafite imyaka kuva kuri 25 nka Jungkook kugeza kuri Jin w’imyaka 29, bagomba kwiyandikisha bitarenze mu Kuboza cyangwa bakagerwaho n’igifungo.

Kuri uyu wa Mbere, Bighit Music, ishami cy’Ikigo cya BTS cyitwa Hybe, ryatangaje ko “abanyamuryango ba BTS barimo gutera imbere muri gahunda yo kuzuza inshingano zabo za gisirikare”.

Mu itangazo, ryagaragaje ko “uko buri muntu atangiye ibikorwa bye wenyine, ari igihe cyiza kandi abanyamuryango ba BTS batewe ishema no gukorera igihugu”.

Yongeyeho ati: “Umunyamuryango w’itsinda Jin azatangiza iki gikorwa akimara kurangira gahunda ye yo gusohora indirimbo ze wenyine mu mpera z’Ukwakira.”

“Abandi bagize iryo tsinda barateganya gukora imirimo yabo ya gisirikare bashingiye kuri gahunda zabo bwite.”

sxhgsx2iprp5lc4jmm4sinxxyu.jpg

Ku wa Gatandatu, Jin yari yatangaje ko azamurika alubumu ye wenyine mu gitaramo cyabereye i Busan.

Yatangarije abafana ati: “Nashoboye gukorana n’umuntu nkunda cyane”.

Kwanga kwitabira imirimo ya gisirikare y’umwaka umwe ni icyaha muri Koreya y’Epfo, kandi gishobora gutuma umuntu afungwa kandi agasuzugurwa muri rubanda.

Gusonerwa imirimo ya gisirikare bihabwa bamwe mu bakinnyi b’indashyikirwa, nk’abatsindiye imidari ya Olempike, ndetse n’abacuranzi ba kera, ariko abahanzi bagezweho ntibibareba.

Minisitiri w’ingabo wa Koreya y’Epfo yari yavuze muri Kanama ko BTS ishobora kwemererwa gukomeza gukora no gutegura ibitaramo mpuzamahanga kabone niyo yaba irimo gukora imirimo ya gisirikare.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *