fhbksbdxeae83ih.jpg

Abagize inteko ishinga amategeko bemeje ko MMI iba urwego rwihariye

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, Emmanuel Bugingo, kuri uyu wa Kabiri yagejeje ku Nteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite raporo ku isuzumwa ry’umushinga w’itegeko rishyiraho Urwego rwa Gisirikare rw’Ubwishingizi ku Ndwara .

Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yatoye itegeko rishyiraho Urwego rwa Gisirikare rw’Ubwishingizi ku Ndwara.

fhbksbdxeae83ih.jpg

Mu gusuzuma inyito y’umushinga w’itegeko, no guhabwa ibisobanuro birambuye, hemejwe ko MMI iba urwego rwihariye rushyirwaho hashingiwe ku ngingo ya 139 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015.

abadepite.jpg

MMI yatangiye yishingira Ingabo z’u Rwanda n’imiryango yazo yonyine, ariko nyuma yaje kongeramo n’abagize izindi nzego z’umutekano zitandukanye zo mu Gihugu hamwe n’imiryango yabo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *