Guverinoma Nshya igizwe n’Abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11, yongewemo amaraso mashya yiganjemo abagore ndetse n’umugabo umwe.
Abagore bashya bashyizwe muri iyo Guverinoma barimo bane bashyizwe ku rwego wa Minisitiri n’umugabo umwe wari usanzwe kuri urwo rwego(Umunyamabanga wa Leta) akaba yagizwe Minisitiri wuzuye.
Abo ni Tumushime Francine, wagizwe Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba. Hari kandi Kayisire Marie Solange wagizwe Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri. Abandi ni Debonheur Jeanne d’Arc,wabaye Minisitiri ushinzwe impunzi n’Imicungire y‘Ibiza na Rwanyindo Kayirangwa Fanfan wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo. Undi ni Mbabazi Rosemary wabaye Minisitiri w’Urubyiruko wari usanzwe.

Muri rusange Guverinoma nshya igizwe n’Abaminisitiri b’abagore 11 n’abagabo 9. Ibi bigaragaza ko umubare w’a bagore bagizwe abaminisitiri wiyongereye ugereranyije na guverinoma yasheshwe kuko yari irimo abagore 9.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame ubwo yari amaze kwakira indahiro ya Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, ku wa Gatatu tariki ya 30 Kanama 2017, yijeje ko Guverinoma izashyirwaho Abanyarwanda bose bazayibonamo, ko bahagarariwe.
Itegeko Nshinga rya repubulika y’u Rwanda rigena ko abagore bahagararirwa mu nzego zifata ibyemezo nibura ku kigero cya 30%.
Ukurikije abari ku rwego rwa Minisitiri, abagore bihariye 55% by’abaminisitiri.
Mu banyamabanga ba Leta abagore barimo ni 2 kuri 11. Bivuze ko bageze kuri 18%, mu gihe abagabo ari 9 bangana na 82%.
Abanyamabanga ba Leta ni Kamayirese Germaine wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Ingufu n’Amazi. hari kandi na Mukabaramba Alivera, wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage.
Ibi bivuze ko uhuje imyanya yose, y’abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta bagize Guverinoma nshya, abagabo ari 18 bangana na 58%, mu gihe abagore ari 13 bangana na 42%.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abenshi mu bagore bari muri Guverinoma yasheshwe ari abaminisitiri bagarutse mu nshya, uretse Mukantabana Seraphine, Stella Ford Mugabo na Tugireyezu Venantie.
Mu bagore bagumishijwe mu myanya harimo Akamanzi Clare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere/RDB. Uyu muyobozi ari no ku rwego rwa Minisitiri.
Leta y’u Rwanda ishimirwa guteza imbere ihame ry’uburinganire. Ibyo bigaragazwa n’umubare w’abagore bari mu nzego zifata ibyemezo. Urugero ni uw’abari mu Nteko Ishinga amategeko bagize 64% by’abari muri iyo myanya. Perezida Kagame yabaye kandi umwe mu bayobozi batoranyijwe gushyigikira ihame ry’uburinganire biciye muri gahunda ya He for She.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


