Abagore barasabwa gutinyuka bakiyamamariza imyanya ifata ibyemezo mu buyobozi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu basenateri bagize Komisiyo ya Politiki n’imiyoborere myiza barasaba abagore gutinyuka mu gihe cy’amatora, bakiyamamariza imyanya ifata ibyemezo,aho kurindira ko bashyirwa mu myanya yabo ya 30%. Ibi ni bimwe mu byagarursweho mu Karere ka Huye kuri uyu wa gatatu tariki ya 09 Ugushyingo 2016, ubwo abasenateri bagiranaga ibiganiro n’ubuyobozi bw’Akarere.

[ad id=”44145″]

Nk’uko byasobanuwe na Senatieri KAZARWA Gerturde, ngo ibiganiro by’aba basenateri bagize Komisiyo ya Sena ya Politiki n’Imiyoberere n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye byari bigamije kumenya no kugenzura iyubahirizwa ry’amahame remezo mu matora ya Referendum yo mu Ukuboza 2015 n’amatora y’inzego z’ibanze yo muri Gashyantare 2016.

Senateri Kazarwa yavuze ko bakurikije ibyavuye mu matora y’inzego z’ibanze yavuzwe haruguru, ngo haracyari icyuho cy’uburinganire hagati y’abagabo n’abagore mu bajya mu myanya ifata ibyemezo mu nzego z’ibanze. Senateri Tito Rutaremara yavuze ko ngo hafatiwe ku rugero rw’amatora y’inzego z’ibanze yabaye muri Gashyantare 2016, ngo imyanya myinshi ifata ibyemezo yihariwe n’abagabo. Urugero yatanze ni urw’inzego za njyanama, aho ngo usanga ahenshi imyanya ya prezida ari abagabo, n’aho abagore ugasanga ari abanditsi.

Senateri Kazarwa wari uyoboye itsinda, aganira n’itangazamakuru yagaragaje ibyagaragaye nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye mu Karere. Yagaragaje ko abagore bakitinya mu kwiyamamariza imyanya ifata ibyemezo, ariko anagaragaza ko uko kwitinya kw’abagore n’abagabo babbigiramo uruhare. Yagize ati: “Icyagaragaye ni uko hakiriho kwitinya kw’abagore, ni uko hakiriho ubwikanyize no ku bagabo, aho usanga umugabo yumva ko ntacyo umugore nawe yakora, [… ]ikigaragara ni uko ashoboye ari ko kugira ngo yinjiremo, n’abagabo ntibarumva ko yabishobora.”

[ad id=”44145″]

Nyuma yo kugaragaza inzitizi zikizirika abagore mu kwiyamamariza imyanya ifata ibyemezo nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga, Senateri Kazarwa atanga inama, haba ku bagabo ndetse n’abagore. Agaragaza ko abagore bakwiye gushiruka ubwoba bakiyamamaza, n’abagabo bagahindura imyumvire basanganwe. Agira ati: “Inama ni ukwitinyuka bakumva ko bashoboye kandi no kwiamamaza (umugore)akumva ko natorerwa uwo mwanya akumva ko azawushobora [… ]. Ikindi ni uko abagabo bakwiye korohereza abagore babo, ku buryo niba afite umugabo akajya mu kandi kazi, umugabo akumva ko akwiye gusigara ku rugo, abana ntibahagwe, abana ntibabure ibyo bagombye guhabwa, ngo kuko umugore adahari kandi se ahari. Umugabo niba ahari akwiye kuhaba nk’uko nyina w’abana yakabaye ahari.”

csm_img_2617_ca7d04e88f

Ibi biganiro na Komisiyo ya Sena ya Politiki n’Imiyoborere myiza yitabiriwe na Komite Nyobozi ku rwego rw’Akarere,abagize biro ya Njyanama ku rwego rw’Akarere,abahagarariye abafite ubumuga ku rwego rw’Akarere,abahagarariye komisiyo y’igihugu y’amatora ku rwego rw’Akarere,abahagarariye sociyete sivile, n’abakuriye abagore n’urubyiruko mu mirenge no ku Karere.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *