Abagore n’abakobwa basaga 6000 barokotse Jenoside, bandujwe SIDA

Sangiza iyi nkuru

Mu bagore 180,593 barokotse jenoside 3,5% byabo, ni ukuvuga abagera ku 6,321, bandujwe agakoko ka gatera SIDA mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu gihe 2,9% bafite ibibazo bikomeye by’ihungabana rikomeye batewe no kuba bamwe muri bo baranagiye bacibwa ibice bimwe byo mu myanya myibarukiro nk’uko imibare ibigaragaza.

Nk’uko iyi mibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare yo mu 2007 yabigaragaje, ngo abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi bari abantu 309,368, barimo 58% by’abagore. Imfubyi za jenoside zo zibarirwa kuri 21%; abapfakazi 10,3%, mu gihe abagize ubumuga ari 7,3%.

Naho imibare yatanzwe n’amashyirahamwe atandukanye y’abarokotse iyi jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abantu 1,070,014, igaragaza ko abagore bafashwe ku ngufu bari hagati y’ibihumbi 250 na 500, kandi bamwe barishwe mu gihe abandi barokotse, ariko basigarana inda batewe batabishaka n’Interahamwe zabafashe ku ngufu.

Ntibyoroshye kumenya umubare nyawo w’abagore basambanyijwe ku ngufu. Bamwe bagize ububabare bubaviramo ihungabana rikabije ririmo no gutinya kubitangaza, mu gihe abandi baje gupfa kubera indwara zitandukanye n’imibereho mibi.

Ishyirahamwe ry’abapfakazi ba jenoside, AVEGA, rivuga ko rifite abagore 1,599 babana n’ubwandu bwa SIDA batewe mu gihe cya jenoside. Iri shyirahamwe kandi ribara abana 1122 bavutse ku babyeyi basambanyijwe ku ngufu icyo gihe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Benshi muri aba bagore basubijwe mu buzima busanzwe nubwo bamaze imyaka babana agahinda batewe no gufatwa ku ngufu ndetse bamwe bakaba banakibana n’ubumuga bwo ku mubiri bufitanye isano no gufatwa ku ngufu.

Uwitwa Mukasekuru Vestine, ku myaka 17 nibwo yafashwe ku ngufu n’umupolisi wari umuturanyi wamukomerekeje ku kuguru ndetse akica umuryango we agasiga anamuteye inda yavutsemo umwana w’umuhungu. Ku bufasha bw’inzego zitandukanye, AVEGA yubakiye aba bagore ndetse batangira n’imishinga yo kwiteza imbere ndetse banahabwa ubufasha bwo kubakiza ihungabana.

Mukasekuru avuga ko ari nk’inzira y’umusaraba kubana inda n’umwana w’umugabo wagutemaguye ku kaguru. Avuga ko na nyina yishwe akamusigira umwana w’imyaka 2, ariko ngo uyu mwana yasamye nyuma yo gufatwa ku ngufu yatumye arushaho kugirira urwango ruhoraho uwamugiriye nabi.

Ikindi yavuze nI uko uyu mwana nawe yagiwe mu matwi n’abaturanyi agakura yanga nyina nawe utaramugaragarizaga urukundo rwa kibyeyi kubera ibyamubayeho.

Vestine akomeza avuga ko uyu mwana yakuranye imbaraga nk’iza se wamusigiye ubumuga, aho ngo uyu mwana nawe yamukubitaga bigatuma arushaho kwicwa n’agahinda ku buryo aho yabaga ari hose n’iyo yabaga aryamye yabonaga isura ya se w’umwicanyi w’umugome nk’uko iyi nkuru dukesha Rwanda News Agency ikomeza ivuga.

Ariko, Ishyirahamwe SEVOTA ryakurikiranye Vestine rimufasha gukira ibikomere, ku buryo kuri ubu ngo akunze abo bana uko ari babiri, abana nabo bakaba barumvise agahinda ababyeyi babo bahuye nako, kuri ubu ngo bakaba bamubaniye neza bamwereka ko bamwitayeho.

Ikigega cyashyiriweho gufasha abarokotse jenoside, FARG, cyabashije kubakira inzu Vestine, mu gihe iri shyirahamwe SEVOTA naryo ryamufashije gukira ibikomere rikanamuha inka n’ihene.

Abakeneye ko bwiza.com yazabasura, n’igihe mukeneye ko hari ibitangazwa mu binyamakuru byayo wakwandika kuri E-mail ya meckypro@gmail.com, cyangwa mugahamagara kuri 0784685981.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *