p0lkztkt

Abahanga batangiye gukora ADN mpimbano z’abantu

Sangiza iyi nkuru

Imirimo yatangiye ku mushinga utavugwaho rumwe wo gukora ibice byubaka ubuzima bw’abantu bahereye kuri zero, ubuvumbuzi byitezwe ko buzaba ari ubwa mbere bubayeho ku Isi.

Ubushakashatsi nk’ubu bwari kirazira kugeza ubu kubera impungenge zishobora kuba ku bana baremwa muri ubu buryo cyangwa impinduka zitunguranye zitateganyujwe ku bisekuruza bizaza.

Ariko ubu umuryango munini w’ubuvuzi ku Isi, Wellcome Trust, watanze miliyoni 10 z’ama pound yo gutangiza uyu mushinga, uvuga ko ufite ubushobozi bwo gukora ibyiza byinshi kuruta kwangiza nko kwihutisha kuvura indwara nyinshi zidakira.

Dr Julian Sale, wo muri Laboratwari ya MRC  muri Cambridge, uri muri uyu mushinga, yatangarije BBC ko ubu bushakashatsi ari ntambwe ikomeye izaba itewe mu bijyanye n’ibinyabuzima.

Ati: “Turimo kureba uburyo bwo kuvura buzamura imibereho y’abantu uko basaza, bizatuma basaza neza bafite indwara nke uko bakura”.

Yakomeje agira ati: “Turashaka gukoresha ubu buryo kugira ngo tureme uturemangingo turwanya indwara dushobora gukoresha mu kuvugurura ingingo zangiritse, urugero nko mu mwijima no mu mutima……”

Ariko abanenga ibi batinya ko ubushakashatsi bwafungurira inzira abashakashatsi batitonda bashaka kurema abantu bongerewe ubushobozi cyangwa bahinduwe.

Dr Pat Thomas, umuyobozi w’itsinda ry’ubukangurambaga Beyond GM, yagize ati: “Turashaka gutekereza ko abahanga bose bahari kugira ngo bakore ibyiza, ariko siyanse ishobora gusubirwamo kugira ngo ikoreshwe ibibi cyangwa intambara”.

Ibisobanuro birambuye kuri uyu mushinga byahawe BBC ku isabukuru y’imyaka 25 umushinga wa Human Genome, washushanyije molekile muri ADN y’abantu kandi watewe inkunga na Wellcome Trust, urangiye.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *