Kuva mu 2019 ikigo cy’imari iciriritse, Atlantis Microfinance, cyafunga imiryango, bamwe mu bagikoreraga cyabasigariyemo imishahara yabo kitabishyuye na n’ubu batarabona bagasaba kurenganurwa n’inzego zibishinzwe.
Ni abakozi bagera kuri 11 bavuga ko nyuma y’uko iki kigo gihombye bikaba ngombwa ko gikinga imiryango, basezeranyijwe kwishyurwa none bakaba bategereje igihe gisaga imyaka 2 batarishyurwa.
“Kuva muri Nyakanga 2019 kugeza uyu mwaka, twujuje imyaka ibiri. Njye bandimo miliyoni 4, kutanyishyura byangizeho ingaruka zirimo ubukene,” uyu ni Irankunda Sluiman wahoze ukorera iki kigo avugana na RBA.
Clarisse Mushimirwa, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibigo by’imari icirirtse muri Banki Nkuru y’u Rwanda, avuga ko basabye abakozi kwihangana kuko ngo hagombaga kubanza gukorwa ubugenzuzi bujyanye no kwishyura abari barabikije muri Atlantis, ndetse no kwishyuza abari babereyemo iki kigo imyenda nyuma nabo bakazakurikiraho.”
Yagize ati “Ikibazo cya Atlantis ni ikibazo cyizwi kuko iki kigo mbere yo gutangira gukora cyabiherewe uburenganzira na BNR, ubu turimo turakorana n’ushinzwe gusesa iki kigo kugira ngo hishyurwe abari bafitemo mafaranga”.
Yakomeje agira ati ” Kandi abagera kuri 40% bamaze kwishyurwa, ikindi kirimo kirakorwa ni ugushaka uburyo hazaboneka ubwishyu buzishyura abandi Atlantis ibereyemo imyenda, icyo twabwira abo bakozi ni ukwihangana cyane ko bari ku rutonde rw’abantu bazishyurwa.”
Banki Nkuru y’Igihugu ivuga ko iki kigo cyatangije miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda, cyafunze kimaze kugira abakiriya bagera 7182, kugeza ubu abamaze kwishyurwa imyenda Atlantis ibabereyemo ari 38% by’abari bafitemo amafaranga bityo ko abandi bababuze ngo babishyure ariko babonetse basubizwa ubwizigame bwabo.


