Abasore n’inkumi bakuriye mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo by’umwihariko uwa FDLR, bavuga ko muri iyo mitwe bigishwaga ivangura n’ingengabitekerezo yo kwanga u Rwanda, gusa kuri ubu bakaba bashima Guverinoma y’u Rwanda yahisemo kubigisha ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda nyuma yo gutahuka mu gihugu.
Babigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Gicurasi, ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali mu rwego rwo kurushaho kumenya amateka y’uburyo Jenoside mu 1994 yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa.
Col Désiré Migambi ukuriye ishami rishinzwe ubufatanye hagati y’abasivili n’abasirikare mu kiganiro yahaye uriya rubyiruko, yabibukije ko ubu bafite amahirwe yo kubaka Igihugu nyuma yo kuva mu ngengabitekerezo mbi bari bararerewemo.
Ati: “Ntawe uhemukira u Rwanda ngo azarame. Guhemukira u Rwanda ni ubukunguzi.”
Yakomeje akebura urubyiruko rukiri muri FDLR kuva mu mitekerereze y’urwango n’ingengabitekerezo ya Jenoside, rugahitamo inzira yo kubaka igihugu no kubana mu bumwe n’abandi Banyarwanda.
Ndayisenga Prosper wahoze ari Sergeant-Major mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko we na bagenzi be bagiye batekereza kenshi gutaha mu Rwanda ariko Ingengabitekerezo mbi bari barigishijwe ikabakumira.
Ati: “Dukurikije imiryango twari dufite mu Rwanda ndetse n’abatwerekaga uko imijyi imwe n’imwe yubatswe, twatangiye gutekereza gutaha. Ariko ingengabitekerezo twigishijwe ikatubuza kubikora. Twiboneye ukuri dusanga gutandukanye n’ibyo batubwiraga ndetse n’ibyo badutozaga. Turashimira Perezida wa Repubulika wemeye kutwakira, twebwe bahoze mu mitwe yitwaje intwaro kandi twararwanyaga u Rwanda.”
Ndayisenga yunzemo ko nyuma yo gusura uru rwibutso bamenye ukuri kandi ko bagiye gushishikariza abandi gutaha.
Ati: “Natwe nk’abagenerwabikorwa, byaduteye umuhate wo guhamagara benewacu bagisigaye mu mashyamba kugira ngo baze, kuko twiboneye ukuri kuzira ibinyoma. Ibyo batubwiraga twasanze ari amabeshyo. Na bo bagomba kwitandukanya n’ikibi, bakamenya amaraso y’abana b’u Rwanda. Amasomo dukuye hano ndetse n’ibyo twigishwa buri munsi bizadufasha kugira ubumwe mu kubaka igihugu cyacu.”
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe Abahoze ari Abasirikare, Nyirahabineza Valérie, yasabye bariya bahoze mu mitwe yitwaje intwaro gufatanya n’abandi Banyarwanda kuba Abanyarwanda bazima bazira ingengabitekerezo ya Jenoside.
Ati: “Tube Abanyarwanda bazima bafite icyerekezo n’intumbero, nk’uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika abifite. Kandi twiyemeze gukomeza kumufasha kugira ngo u Rwanda rwanyuze mu bihe bibi rukomeze rube icyitegererezo mu buryo rurwanya amateka ashaririye, rufata ingamba zo kubanisha Abanyarwanda kugira ngo tubeho mu bumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.”
Nyuma yo gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bakomereje ku Ngoro Ndangamateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside iherereye ku Kimihurura.
Abasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, bagize icyiciro cya 77 cy’abahoze mu mitwe yitwaje intwaro bari kugororerwa no gusubizwa mu buzima busanzwe.


