Abajenerali 2 b’u Burundi i Kinshasa kubera ikibazo cy’umutekano ku mipaka y’ibihugu byombi

Sangiza iyi nkuru

Ikibazo cy’umutekano mucye ku mupaka wa Congo n’u Burundi cyahagurukije abajenerali babiri bakuru mu nzego z’umutekano z’u Burundi barimo minisitiri w’umutekano ndetse ufatwa nka numero ya kabiri mu butegetsi, Alain Guillaume Bunyoni, ndetse n’umuyobozi wa cabinet y’igipolisi cy’u Burundi, aho kuri uyu wa Gatatu bagiriye uruzinduko I Kinshasa, bashyiriye perezida Kabila ubutumwa bwa mugenzi we w’u Burundi, mbere yo kugirana ibiganiro kuri uyu wa kane ushize n’umuyobozi w’inzego z’ubutasi.

U Burundi bwifuza ko umutekano mucye ukomeje kwiyongera ku mipaka ihuza ibihugu byombi washakirwa igisubizo mu gihe muri Congo havugwa ibirindiro by’inyeshyamba zirwanya ubutegetsi mu Burundi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Kuri ubu u Burundi buhangayikishijwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa FNL, wa Gen Nzabampema, bivugwa ko zibarirwa muri 400, zikunze kugaba ibitero mu majyaruguru y’umurwa mukuru, Bujumbura. Izi nyeshyamba kuri uyu wa Kabiri ushize zikaba zaragabye ikindi gitero ku birindiro by’ingabo za leta nk’uko, aho abaguye muri iyi mirwano batavugwaho rumwe ku mpande zombi.

Izi nyeshyamba biravugwa ko muri aya mezi zanongereye ibitero birimo no gutega uduco nubwo u Burundi bufite amabatatyo n’amabatayo y’ingabo. Iyo zirangije ibitero byazo, izi nyeshyamba zikaba zisubira inyuma zijya muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’uko radio RFI dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Ikindi kibazo giteye inkeke n’uko ngo hari undi mutwe w’inyeshyamba urimo kuvuka muri iki gice cyegereye umupaka. Uyu mutwe bivugwa ko ufite ibirindiro mu misozi yo mu burasirazuba bwa Congo, ngo ukaba waba wiganjemo abahoze mu gisirikare n’igipolisi by’u Burundi bitandukanyije nabyo.

Ku rundi ruhande nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga, u Burundi bushyigikiwe n’abategetsi ba Congo, nabwo bwagiye bukora ibikorwa bya gisirikare bigamije guhiga inyeshyamba z’Abarundi mu kibaya cya Rusizi, mu majyaruguru y’umujyi wa Uvira, ariko haza kujya habaho rimwe na rimwe guhangana na FARDC.

U Burundi rero bikaba bivugwa ko bwifuza kuri perezida wa Congo uruhushya rusesuye rwo gukomeza ibi bikorwa bya gisirikare byo guhiga ababurwanya bari ku butaka bwa Congo muri Kivu y’Amajyepfo, nk’uko umwe mu bayobozi b’u Burundi yabitangaje. Ku rundi ruhande Congo nayo ngo ikazunguka umutekano.

Kuba ngo aba bajenerali babiri begereye cyane perezida Nkurunziza bakoze uru ruzinduko, ngo ni ikigaragaza ko ikibazo cy’umutekano ari cyo gishyirwa imbere kurusha ibindi mu mubano w’u Burundi na Congo. U Burundi ndetse bukaba buherutse kohereza ambasaderi mushya ubuhagarariye muri Congo nawe w’umusirikare w’ipeti rya Colonel.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *