Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2016 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yongeraga kugezwaho ibibazo bitandukanye mu nama y’umushyikirano bigikomeje kubangamira iterambere ry’igihugu, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside, Bizimana Jean Damascene yagarutse ku kibazo cy’abanyamahanga bakomeje kwidegembya kandi harimo n’abari baramaze gukatirwa ariko bakaza kurekurwa batarangije ibihano byabo.
Mu kiganiro yatanze, Bizimana yagaragaje uruhare rw’abanyamahanga mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ariko anongeraho ko ikibabaje kurushaho ari uko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda Arusha ari rwo rukomeje gufata iyambere mu gutiza umurindi iki kibazo.
Ku byerekeye uru ruhare, Bizimana yagaragaje uruhare rw’urukiko mpuzamahanga rw’i Arusha rukomeje kurekura abanyarwanda bari bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside ndetse barimo n’abari barakatiwe bakaba bararekuwe igihe bari bahawe kitarangiye.
Bizimana yagize ati”kuba hari n’abahabwa ibihano bito bidahwanye n’ibyaha bashinjwa ari imwe mu ntandaro yo gupfobya burundu jenoside yakorewe Abatautsi mu 1994.”
Aha yagarutse kuri Padiri Rukundo Emmanuel, Ndahimana Ferdinand n’abandi baherutse gufungurwa, aho yagize ati”aho bukera n’ejo cyangwa ejobundi mwakumva na Bagosora yarekuwe akaza hanze”
Yakomeje agira ati” iyo dusesenguye dusanga kugabanya ibi bihano bihabwa abakoze jenocide bari mu mahanga biri mu mugambi wo gutesha agaciro nyirizinaJenoside.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ubusanzwe uru rukiko rufite inshingano zo gukomeza gukurikirana abanyarwanda bakoze ibyaha byo mu rwego rwo hejuru barimo ba Kabuga, Maj Ntaranya n’abandi ariko aho kubikora ngo rukaba rushyira imbaraga mu kurekura n’abari baramaze gufatwa bagahabwa ibihano.
mwe mu nshingano z’urukiko, gukomeza gukurikirana kabuga, nteranya maj
uyu muyobozi yakomeje avuga ko hari ingingo 3 zigomba kugenderwaho kugirango hagire urekurwa cyangwa hagire uhabwa igihano runaka. Izo ngingo zirimo gushingira ku byaha uwo muntu aregwa, aregwa, kugisha inama leta ushinjwa akomokamo, no kuba uwo muntu yarasabye imbabazi akicisha bugufi.
Yanagarutse ku gihugu cy’u Bufaransa aho yavuze ko bugihyigikiye abakoze Jenoside bubakingira ikibaba.
Urugero yatanze nuko Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro 39 z’abanyarwanda baba mu gihugu cy’u Bufaransa bukaba bwaragombaga kubakurikirana aho bwasuzumye dosiye 17 gusa ariko bukaba nta numwe muri bo bwohereje mu Rwanda mu gihe muri izo manza bwaciye 2 gusa.
Uyu muyobozi yanagarutse ku bihugu bimwe na bimwe byagerageje gutanga ubutabera nk’u Bubiligi bumaze guca imanza 3, u Budage bumaze guca imanza 3 aho bamwe mu baciriwe imanza barimo abanyepolitike n’abahoze ari abarwanyi muri FDRL, u Busuwisi, u Buholandi Canada n’ibindi
Ku biihugu byohereje abanyarwanda kuburanishirizwa mu Rwanda harimo Amerika imaze kohereza 2, Canada 2 u Buholand2 u Busuwisi n’ibindi.
Hari ibihugu kandi byatangiye gushyiraho amategeko ahana abapfobya Jenoside zamaze kwemezwa n’imiryango mpuzamahanga, muri izo Jenoside hakaba harimo n’iyo mu Rwanda nk’u Busuwisi n’u Butaliyani.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yagize ati ” kuba ibi bihugu byarashyizeho aya mategeko bica intege abagiharabika u Rwanda.”
Yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo cy’ibihugu bikibiba ingengabitekerezo n’ivangura hazabaho gukomeza guhangana n’ibihugu byagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, gukomeza kubumbatira ibimenyetso bibitse amateka no kubika inyandiko, inzibutso n’ibindi.
kubika inytandiko, inzibutso gukomeza kwandika no kumenyekanisha amakuru
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


