Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bigaragara ko amaherezo bafite amahirwe yo gukoza amaboko ku gikombe kimwe rukumbi kitigeze kibahira, ariko bisa nk’aho atari bo bakinnyi bonyine basa nk’abagiye gukina Igikombe cy’Isi bwa nyuma.
Amazina 10 akomeye ashobora kugaragara bwa nyuma mu Gikombe cy’Isi muri Qatar nk’uko tubikesha Afrikmag
Lionel Messi
Icyamamare muri ruhago gikomoka muri Argntine giherutse gufasha ikipe y’igihugu gutwara igikombe cya Copa America mu mwaka ushize, kandi birasa n’aho muri Qatar 2022 azaba ari amahirwe ye ya nyuma yo gutsindira igikombe gikomeye muri byose.
Yabaye umukinnyi watsinze ibitego byinshi ndetse n’umu passeur mwiza muri Copa America 2021, agira uruhare mu bitego hafi ya byose bya Argentine.
Messi aherutse kugira ati “Sinzi icyo nzakora nyuma y’igikombe cy’isi… Nyuma ya Qatar, ngomba kongera gusuzuma ibintu byinshi. ”
Cristiano Ronaldo
Mbere y’uko Ronaldo atangira gukina ku rwgo mpuzamahanga mu 2004, Portugal yari yarabaye ‘qualified’ mu marushanwa atandatu gusa. Kuva icyo gihe, CR7 yabafashije kugera mu bikombe bitanu byisi ndetse na Shampiyona eshanu z’i Burayi, mu gihe yatsinze ibitego 115 mu mikino 186.
Azaba afite imyaka 41 mu Gikombe cy’Isi cya 2026 kizakinirwa muri Amerika ya ruguru ndetse kuri we biragoye gutekereza ko azaba akiri ku rwego rwo hejuru icyo gihe.
Luka Modric
Umugabo wenyine utitwa Messi cyangwa Ronaldo wegukanye Ballon d’or kuva mu 2007, igihembo cya Modric muri 2018 cyatewe ahanini n’imyitwarire ye myiza mu gufasha Croatia kugera ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi muri 2018.
Modric watwaye Champions Ligue inshuro enye, ku myaka 36 yerekanye ko agifite uruhare runini mu gutsinda kwa Real Madrid ubwo yatsindaga PSG muri Champions League ukwezi gushize, kandi amakuru avuga ko amasezerano ye azayongeraho umwaka. Naramuka akinnye Igikombe cy’Isi muri Qatar, nta cyizere ko icy’ubutaha azakitabira mu 2026.
Karim Benzéma
Benzema twavuga ko yageze ku rwego rwo hejuru afite imyaka 34. Gusa reba uburyo yahesheje Real Madrid igikombe cya La Liga mur’iyi shampiyona, cyangwa uburyo yangije PSG ayitsinda ibitego bitatu.
Ni nk’aho ashaka kwisubiza igihe cyatakaye nyuma yo kuba inyuma y’igicucu cya Ronaldo igihe kinini.
Kuba nta ruhare yagize mu gufasha u Bufaransa gutsindira Igikombe cy’Isi mu 2018, ubu yagarutse mu ruhando kandi arifuza cyane kubona amaboko ye ku gikombe kinini ataratsindira.
Sergio Busquets
Sergio Ramos ntabwo yigeze asezera ku mupira w’amaguru ku mugaragaro, ariko kuba yarabuze mu ikipe ye ya Euro 2020 kandi yatangiye match inshuro ebyiri gusa muri shampiyona mu mezi 12 ashize, bisa nk’aho atari muri gahunda za Luis Enrique muri Qatar.
Ibyo bituma Busquets aba umuntu wa nyuma ugihagaze mu ikipe ya Espagne yegukanye igikombe cy’Isi cya 2010.Yigaragaje nk’umwe mu bakinnyi bakina hagati beza ku Isi igihe kimwe. Ubu afite imyaka 33, ariko naramuka agiye muri Qatar bishobora kuzaba ari bwo bwa nyuma agaragaye mu Gikombe cy’Isi.
“Ndacyashobora gufasha kandi ndacyafite umwaka umwe ku masezerano yanjye. Nzi ko mfite imyaka 33. Ndizera ko nshobora kujya mu gikombe cy’isi, ariko tugomba kureba uko amezi make ari imbere azagenda, ” ibi Busquets yabitangarije urubuga rwemewe rwa Barcelona.
Thiago Silva
Azaba afite imyaka 38 mu Gikombe cy’Isi cyo muri Qatar, ariko uzagerageze kumurwanya ayoboye ubwirinzi bwa Brazil mu Kuboza.
Baza umufana wa Chelsea bose bazakubwira ko akiri Rolls Royce rwose w’inyuma hagati.
Robert Lewandowski
Lewandowski ni umukinnyi ushobora kutwereka ko twibeshye mu Gikombe cy’Isi mu 2026.
Icyo gihe azaba afite imyaka 37, ariko iyo urebye ukuntu ameze neza, n’uburyo akomeza kutwara imbere y’izamu ntiwapfa kwemeza ko atazaba agiteye ubwoba ukurikije Ronaldo ukomeje kubica kugeza mpera z’imyaka mirongo itatu.
Manuel Neuer
Toni Kroos yasezeye mu mupira w’amaguru, mu gihe Thomas Muller we ashobora gukinira Die Mannschaft mu 2026.
Ibyo bituma Neur, nk’ikimenyetso cyonyine cy’intsinzi y’u Budage mu Gikombe cy’Isi cya 2014 muri Brazil, yiteguye kumanika inkweto nyuma ya Qatar. Azaba afite imyaka 40 mu marushanwa ataha.
Luis Suarez et Edinson Cavani
Aba bakinnyi bakina imbere bari abakinnyi batanga icyizere mu Gikombe cy’Isi cya 2010 ubwo bagiraga uruhare runini kuri Diego Forlan wegukanye Golden Boot mu gihe Uruguay yageraga muri kimwe cya kabiri kirangiza muri Afrika y’Epfo.
Imyaka 12 nyuma yaho, Suarez na Cavani ubu bari mu cyiciro nk’icya Forlan. 2022 izaba inshuro yabo ya kane yikurikiranya bitabira Igikombe cy’Isi, kandi byanze bikunze izaba n’iya nyuma. Mu gihe cyabo bitwaye neza mu makipe atandukanye akomeye yo mu Burayi banyuzemo.
Ubu ni bo batsinze ibitego byinshi b’ibihe byose muri Uruguay, aho Suarez ayoboye n’ibitego 55, Cavani ku mwanya wa kabiri n’ibitego 46, Igikombe cy’Isi akaba ari ryo rushanwa rya nyuma ryo gutsinda nyuma yo kugira uruhare mu gutwara Copa America muri 2011.


