Abakinnyi ba La Jeunesse FC baravugwaho gukubita umusifuzi wa kabiri wo ku ruhande witwa Ruhumuriza Pacifique nyuma yo kutishimira ibyemezo byabo mu mukino batsinzwemo na AS Muhanga 1-0.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatanu, ubwo imikino ya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda yakomezaga, aho i Muhanga ikipe ya A.S Muhanga yari yakiriye La Jeunesse FC.
Uyu mukino iminota isanzwe yarangiye A.S Muhanga iyoboye n’igitego 1-0 bwa La Jeunesse FC, bituma abakinnyi ba La Jeunesse FC batishimira imyanzuro y’abasifuzi, barabasagararira, batangira kubakubita.
Umusifuzi wo ku ruhande bivugwa ko yanze igitego cya La Jeunesse FC cyatumye barwana, yatangiye gusatirwa n’abakinnyi, umusifuzi wa kane aza yiruka ashaka kumukiza, bituma abakinnyi ba La Jeunesse bamukandagira yicara hasi ananirwa ubuhaguruka.
Nyuma y’izi mvururu, bamwe mu bakinnyi ba La Jeunesse bahise bajyanwa kuri RIB, sitasiyo ya Muhanga, ndetse hari abakinnyi babiri barayemo, mu gihe hari abakinnyi bari mu gikorwa cyo kurwana baje gutorokera ku kibuga.
Ibi kandi bije nyuma y’uko iyi kipe ihetse gutaka kwibwa n’umusifuzi ubwo yahaga Kiyovu Sports penaliti ku ikosa ryari rikorewe Muhozi Fred.

Umusifuzi yasohowe mu kibuga arandaswe


