Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi, Antoine Hey yashyize hanze abakinnyi 18 barimo abakinnyi umunani b’ikipe ya Rayon Sports FC azitabaza mu mukino uzabahuza na Ethiopie mu mikino yo guhatanira itike ya CHAN 2018 izabera muri Maroc mu kwa mbere umwaka utaha.
Kuri uyu wa kane tariki ya 2 Ugushyingo 2017, nibwo umutoza w’ikipe y’igihugu cy’u Rwanda, Antoine Hey yashyize ahagaragara abakinnyi 18 azitabaza mu mukino uzabahuza n’ikipe y’igihugu cya Ethiopie.
Iyi kipe umutoza Antoine Hey yahamagaye yiganjemo amasura mashya batagaragaye mu mikino yahuje Amavubi na Uganda ubwo amavubi yasezererwaga, abenshi muri bo n’inkingi za mwamba mu ikipe ya Rayon Sports FC, aribo Faustin Usengimana, Rutanga Eric, Nyandwi Saddam na Manishimwe Djabel, kuri uru rutonde kandi andi masura mashya harimo Ally Niyonzima wa As Kigali, Muhadjil Hakizimana wa APR FC na Mico Justin wa Police FC.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu kiganiro n’abanyamakuru, Antoine Hey yishimiye aya mahirwe ya kabiri u Rwanda rubonye kandi yemeza ko ari imbonekarimwe
Yagize ati “twishyimiye cyane aya mahirwe ya kabiri twabonye nyuma yo gutakaza ku mikino yanyuma y’amajonjora yaduhuje na Uganda, buri wese muri twe azi neza ko amahirwe ya kabiri aza gake gashoboka niyo mpamvu twese amaso n’imitima yacu tubyerekeje ku mukino tuzahuramo na Ethiope mu mpera z’iki cyumweru.
Antoine Hey abona ko nta rwitwazo we n’abakinnyi be bafite rwo kudatsinda iyi mikino bazahuramo na Ethiopie. Arasaba Abanyarwanda kumuba inyuma ubundi bakazafatanya kwishimira intsinzi hamwe.
Ati “dufite umukino wo kwishyura uzabera hano i Kigali nta rwitwazo na rumwe dufite rwo gutsindwa, abakinnyi bameze neza mu cyumweru kimwe tuzaba dufite impamvu yo kwishima, twese ku masura tumwenyura”.
Abakinnyi 18 b’Amavubi bahamagawe na Antoine Hey:
Mu izamu: Ndayishimiye Eric (Rayon Sports Fc)
Nzarora Marcel (Police FC)
Ba myugariro: 1. Usengimana Faustin (Rayon Sports FC)
- Nyandwi Saddam (Rayon Sports FC)
- Kayumba Sother (As Kigali)
- Ndayishimiye Celestin (Police FC)
- Iradukunda Eric (As Kigali)
- Manzi Thierry (Rayon Sports FC)
- Rutanga Eric (Rayon Sports Fc)
Abo hagati : 1. Bizimana Djihad (APR Fc)
- Niyonzima Olivier (Rayon Sports FC)
- Hakizimana Muhadjil (APR FC)
- Niyonzima Ally (As Kigali)
- Mukunzi Yannick (Rayon Sports FC)
Ba rutahizamu: 1. Nshuti Innocent (APR Fc)
- Biramahire Abeddy (Police FC)
- Mico justin (Police Fc)
- Manishimwe Djabel (Rayon Sports Fc)
Biteganyijwe ko ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ ihaguruka i Kigali yerekeza i Addis Abeba kuri uyu wa Gatanu.
Tombora y’uko amatsinda ya CHAN 2018 azaba ahagaze izabera i Rabbat ku tariki ya 17 Ugushyingo 2017, imijyi 3 niyo izaryakira: Agadir, Casablanca na Marrakech.
Hagati ya Amavubi na Ethiopie , hazabonekamo ikipe izaza yiyunga kuri aya makipe yabonye itike hakiri kare, Angola, Burkina Faso, Cameroon, Congo Brazaville, Equatorial Guinea, Guinea, Ivory coast, Libyia, Mauritannia, Namibia, Nigeria, Sudan,Uganda, na Zambia.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Kalawo M.Eliezer/Bwiza.com


