Abakinnyi bo muri Amerika bibasiye Perezida Trump, umwe amwita 'imburamukoro'

Sangiza iyi nkuru

Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yanenzwe n’abakinnyi kugera naho atukwa kuba imburamukoro.

Ku wa Gatanu tariki ya 22 Nzeri, Trump yavuze ko Ishyirahamwe ry’umukino wa Football yo muri Amerika (NFL) ryagombye kwirukana abakinnyi bigaragambya mu gihe cy’indirimbo yubahiriza igihugu.

Abakinnyi bakomeye cyane muri uyu mukino ndetse no muri Basketball barimo LeBron James banenze Trump ku buryo bukomeye. Umwe mu baherwe bafite ikipe muri NFL yavuze ko amagambo ya Bwana Trump ababaje ariko Trump yakomeje kuyasubiramo.

Bwana Trump yavuze iki?

Nk’uko bitangazwa na BBC, ngo igihe yari mu gikorwa kijyanye na politiki ku wa Gatanu nijoro ari imbere y’abakunzi be, Bwana Trump yavuze ko abakinnyi bigaragambya (bapfukama) mu gihe cy’indirimbo yubahiriza igihugu bagombye kwirukanwa n’ikipe, ngo yakomozaga ku myigaragambyo myinshi yerekeye ibibazo by’ivanguraruhu yatangijwe n’umukinnyi Colin Kaepernick umwaka ushize wa 2016.

Aho yagize ati: “Ntimwakwishimira kubona umwe muri ba nyiri NFL, igihe umuntu asuzuguye ibendera ryacu, agira ati ‘vana iki kinyendaro mu kibuga nonaha…arirukanwe”, icyo gihe ikivunge cy’abamushyigikiye cyakomye amashyi”.

FNL yasubije gute?

Komiseri wa NFL, Roger Goodell yasohoye itangazo avuga ko “amagambo nk’aya arimo amacakubiri agaragaza uburyo butubaha”.

Ariko Trump ntiyahaye agaciro ukumunenga anyuze mu butumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter. Ishyirahamwe ry’abakinnyi ba NFL ryavuze ko bisa nk’aho perezida yabwiye abakinnyi ati “muzibe mukine gusa”.

Umukuru w’iryo shyirahamwe Eric Winston yavuze ko amagambo ya Trump “ari igitutsi ku ntwari zaharaniye uburenganzira ku buringanire aba cyera n’abubu”.

Nta magambo yavuzwe na menshi mu makipe arimo na nyiri New York Jets, Wood Johnson, umuherwe akaba yaranateye inkunga ibikorwa byo kwiyamamaza bya Trump, akaza no gushyirwa ku mwanya wa Ambasaderi mu Bwongereza.

Ku wa Gatandatu, Bwana Trump yisubiyeho ahagarika ubutumire yari yahaye abakinnyi ba Golden State Warriors nyuma y’uko umwe mu bakinnyi, Stephen Curry, avugiye ko atazajya muri White House.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Curry, umukinnyi witwaye neza cyane muri NBA muri 2015 yavuze ko yashakaga kwerekana ko we n’abandi bakinnyi badashyigikiye “amagambo Trump yavuze cyangwa se ibyo yirengagije kuvuga mu gihe byari ngombwa kuvuga”.

Ati”Kujya muri White House bifatwa nk’ishema ku ikipe ifite igikombe. Stephen Curry ari gushidikanya [kuza], kubera iyo mpamvu ubutumire buvanyweho!”

Mu kumusubiza, LeBron James watwaye ibikombe bitatu bya NBA inshuro eshatu, akaba n’umwe mu bakinnyi bakomeye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yise Trump “imburamukoro”.

Yagize ati:”Kujya muri White House byari ishema utaraza”. [avuga Trump]. Kobe Bryan wasezeye mu mukino wa Baskett na we yunzemo ashyigikiye LeBron.

Hagati aho ikipe ya Golden State Warriors, yavuze ko bumvise ko “badatumiwe muri White House” ariko ko bazajya gusura Washington DC mu kwishimira ibyiza by’ uburinganire, ubufatanye no gushyira hamwe”.

Umukuru wa NBA Adam Silver, yavuze ko ababajwe n’uko ikipe itazajya mu ruzinduko muri White House ariko ko “atewe ishema” no kubona abakinnyi bavuga ikibari ku mutima.

Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter

Kamikazi Gentille/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *