Polisi ya Haïti yatangaje ko abakomando bishe Umukuru w’Igihugu, Jovenel Moise ari abacancuro (mercenaries) 28 barimo 26 baturutse muri Colombia n’Abanyamerika babiri.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’iki gihugu, Léon Charles yamenyesheje itangazamakuru ko 17 muri aba bakomando bamaze gufatwa, bane barishwe, abandi ntibarafatwa.
Charles yatangaje ko abishwe, barasiwe mu mirwano yabo n’abapolisi babahagaritse ubwo bari bavuye kwica Perezida Moïse, babiri muri bo bakaba barafatiwe aho ngaho, abandi bafatiwe muri operasiyo yo kubahiga.
Abafashwe bose, intwaro bari bafite n’ibyangombwa byabo, byeretswe itangazamakuru kuri uyu wa 8 Nyakanga 2021.
Aba bakomando bateye urugo bwite rwa Perezida Moïse mu rukerera rwa tariki ya 7 Nyakanga 2021, baramwica, bakomeretsa n’umugore we, Martine Moïse ubu uri kwitabwaho n’abaganga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Impamvu y’iki gitero ntiramenyekana.

4 Responses
Abakomando b’abacancuro 28 ni bo bishe Perezida wa Haïti
Ariko nkubwo Garde presidentiele yari he Koko ?
Cg na bo ni abafatanyacyaha ?
Otherwise ni fake sana babasubize kwikosi Bose.
Hahahh
Abakomando b’abacancuro 28 ni bo bishe Perezida wa Haïti
Ubwo Abakomando 28, ubwo perezida yarindwaga bnabangahe kugira ngo hekugira numwe umurinda uraswa, yewee igendere jovenal uzize akagambane