Abakomoka mu Karere ka Rubavu biyemeje kurushaho kuhateza imbere

Sangiza iyi nkuru

Abakomoka mu Karere ka Rubavu batuye ahandi biyemeje kugira uruhare rufatika mu gutanga ibitekerezo byubaka Akarere ndetse no mu kubishyira mu bikorwa.

[ad id=”44145″]

Uyu ni umwe mu myanzuro y’inama Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwagiranye nabo kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2016 mu rwego rwo kumenyana ndetse no gushyiraho ihuriro ribahuza nk’umurongo uzakomeza gucishwamo ibitekerezo nk’uko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ubwo yatangaga ikaze.

Yagize ati:” N’ubwo muba hirya no hino mu gihugu ndetse no hanze yacyo muracyafite inshingano zo kureberera akarere mukomokamo, iyi nama rero yateguwe mu rwego rwo gushaka umurongo uhoraho wajya ucishwamo ibitekerezo byubaka iwanyu.”

Yongeraho ko nyuma y’uko habayeho ihuriro ry’abakomoka mu karere bizatuma uruhare rwabo rurushaho kwigaragaza mu iterambere ry’abatuye akarere binyuze mu gutanga ibitekerezo ndetse no gukurikirana ibikorwa.

Abitabiriye inama biyemeje kandi ibi bikurikira

Uretse kuba abakitabiriye inama biyemeje kugira uruhare rufatika mu guteza imbere imibereho myiza ndetse n’ubukungu by’abagatuye, baniyemeje gushora imari mu karere binyuze mu gutekereza imishinga bashoramo imari bafatanije ndetse no kubishishikariza baba abanyarubavu abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

Ku kijyanye no guhiga imihigo ndetse no kuyesa, abitabiriye inama biyemeje kuzagira uruhare mu itegurwa ry’imihigo y’umwaka utaha wa 2017/2018 ndetse no kurugira mu kwesa iy’uyu mwaka wa 2016/2017.

Mu bindi abitabiriye iyi nama biyemeje harimo nko gutekereza ku mishinga itandukanye y’igihe kirekire yajya ikomeza guteza imbere abatuye akarere binyuze mu kubaha imirimo n’ibindi.

Muri iyo mishinga harimo nko gutunganya icyambu ku buryo bugezweho,gushyira amato manini mu kiyaga cya Kivu, kubaka ibitaro bigezweho mu karere, gutekereza ku ruganda ruconga amabuye y’amakoro aboneka henshi mu karere no kubaka amadepo yajya yifashishwa mu bucuruzi bwamukiranya imipaka ndetse n’ibindi.

[ad id=”44145″]

Abayobozi batandukanye bashimye iyi nama

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Munyantwari Alphonse yashimiye iyi nama agaragaza ko izatanga umusaruro,ahereye ku bitekerezo byayitangiwemo yasaba abanyarubavu baba ahandi by’umwihariko Kigali guhagararira Akarere kabo nk’inganji bigaragarira mu bikorwa byabo.

Yagize ati:”Icyerekezo cy’igihugu cyacu ni uguhuriza hamwe imbaraga zose. Ibitekerezo bitandukanye nibyo bibyara ibikorwa bikomeye mubona igihugu cyacu gikomeje kugeraho.”

Yongeraho ko uretse guhuza ibitekerezo guhura binatuma abantu bahuza imbaraga bityo bakarushaho kugera kuri byinshi mu nyungu z’Abanyarwanda.

Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne yagaragaje ko byari ngombwa ko iyi nama iba kugira ngo by’umwihariko hareberwe hamwe uko hakomeza kugirwa uruhare ruhuriweho na buri wese mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage akarere by’umwihariko n’igihugu muri rusange nk’uko iyi nkuru y’urubuga rw’akarere ikomeza ivuga.

Yagize ati:”Kuba twahuye tukaganira tureba ibyagezweho, ni n’umwanya wo kureba neza ibyo dukwiriye gukora kugira ngo uruhare rwacu haba mu gutanga ibitekerezo ndetse no gukurikirana ibikorwa rwigaragaze.”

csm_abayobozi_batandukanye_mu_nzego_z_igihugu_bakomoka_i_rubavu_bari_bitabiriye_iyi_nama_0b4cce8f52
Abayobozi batandukanye mu nzego z’igihugu bakomoka i Rubavu bari bitabiriye iyi nama

Mu izina ry’Abanyarubavu bari batumiwe muri iyi nama yavuze ko kugira ngo bazabashe kugera ku bikorwa bifatika bidakwiye ko bazongera guhura ari uko batumiwe ahubwo hakwiye gushyirwaho uburyo bwo gukurikirana ibikorwa ku buryo buhoraho.

Uretse Minisitiri w’Umuco na Siporo, Uwacu Julienne wari witabiriye iyi nama nk’umwe mu bakomoka mu Karere ka Rubavu bakora mu nzego nkuru z’igihugu, iyi nama yari yanitabiriwe na Minisiti w’Uburinganire n’iterambere ry’Umuryango, Mwiza Esperance, Abasenateri n’Abadepite batandukanye mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’abikorera mu nzego zitandukanye.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *