Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yatangaje ko abakora ibikorwa by’iterabwoba mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique barimo abakomoka mu bihugu by’Akarere birimo u Rwanda.
Yasubizaga ikibazo cyibazwa mu kiganiro kuri RBA, ku mpamvu iki gihugu kibisabwe na Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, cyihutiye koherezayo ingabo kugira ngo ziyifashe kurwanya umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Isilamu wari umaze igihe kigera ku myaka ine ufashe ahantu h’ingenzi muri iyi ntara.
Perezida Kagame yavuze ko kuva izi ngabo zagera muri iyi ntara, zafashije iza Mozambique kwirukana izi ntagondwa ahantu zari zarafashe. Izi ngabo kandi ngo zabashije kubona amakuru yose y’ingenzi kuri izi ntagondwa, arimo akubiye mu nyandiko zitandukanye.
Mu makuru izi ngabo zabonye harimo n’inkomoko y’izi ntagondwa. Perezida Kagame yabisobanuye ati: “Bamwe muri aba bakora iterabwoba, twasanze bakomoka ahantu hatandukanye harimo mu Rwanda. Yego, twasanze hari Abanyarwanda bari muri kariya gace, kimwe n’abanya-Uganda, Abanyekongo, Abanyatanzaniya, Abarundi,…”
Ku bakomeje kwibaza impamvu u Rwanda rwihutiye gufasha Mozambique, ntiyumva ukuntu mu gihe umuturanyi yihutiye gutabara uwo inzu ye iri gushya, abazwa impamvu yahageze mbere. Ati: “Sinigeze mbyumva gusa biri kuba muri iki kibazo cyacu.”
Umukuru w’Igihugu yanasubije abibaza niba koko ari ukuri ko iki gihugu ari cyo kiziyishyurira ikiguzi cy’ubutumwa bw’izi ngabo muri Mozambique, asubiza ko ari ko biri, yewe ngo na Minisitiri w’Imari n’igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana ni we waba umuhamya wabyo.
U Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi bose hamwe 1000 muri Cabo Delgado guhera tariki ya 9 Nyakanga 2021. Nyuma yo gufasha ingabo za Mozambique kwirukana izi ntagondwa, bari gufasha gusubira mu ngo abaturage bari barahunze.


