Kuri uyu wa Gatandatu, Umuryango urengera imbabare wa ICRC muri Mali yatangaje ko abakozi babiri bo muri komite mpuzamahanga ya Croix-Rouge bashimuswe mu majyaruguru ya Mali .
Ivuga ko ishimutwa ryabereye hagati y’imijyi ya Gao na Kidal yo mu majyaruguru, ahantu hamaze igihe kirekire hibasirwa n’ibikorwa by’intagondwa z’Abayisillamu.
CICR muri Mali yagize iti: “Turemeza ko ishimutwa rya bagenzi bacu 2 muri iki gitondo … Turasaba ko hataba impuha ku kijyanye n’iki kibazo kugira ngo bitabangamira icyemurwa ryacyo.”
Nk’uko iyi nkuru dukesha Reuters ivuga, ntabwo ICRC yatangaje amazina cyangwa ubwenegihugu bw’abantu bayo bashimuswe.
Mali ifite ikibazo cy’umutekano muke kuva mu 2012, igihe intagondwa z’Abayisilamu zashimutaga inyeshyamba zo mu bwoko bw’Aba-Tuareg mu majyaruguru.
Kuva icyo gihe, izi ntagondwa zakwirakwiye muri Sahel yo muri Afurika y’Iburengerazuba, zihitana ibihumbi n’ibihumbi kandi zivana mu byabo abantu barenga miliyoni 2 muri Mali, Burkina Faso na Niger.


