Abakozi 2 ba Rwandair mu bashinjwa kugurisha amatike y’indege ku biciro byo hejuru

Sangiza iyi nkuru

Abakozi babiri ba Rwandair ndetse n’abakozi batatu b’Abahinde bakorera ikigo kitwa SATGURU Travel Agency bakurikiranweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda icyaha cyo kugurisha amatike y’indege ku biciro byo hejuru bitandukanye n’ibisanzwe.

Kuri uyu wa gatatu, itariki 30 Mutarama 2019 nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge  haburanishijwe urubanza Ubushinjacyaha  bukurikiranyemo abakozi 3 b’Abahinde  b’ikigo cyitwa SATGURU Travel Agency ikorera mu Rwanda n’abakozi 2 ba RWANDAIR , bose ku mpande zombi bakaba barakoranaga mu bijyanye no kugurisha amatike y’indege ku biciro byo hejuru ugereranyije n’ibiciro byagenwe. Ubushinjacyaha bwabasabiye gufungwa by’agateganyo .

Aba bakozi  bari gukurikiranwa , barakekwaho kuba baragurishaga amatike y’indege ku bakozi ba Leta  bagiye mu mahanga,  bagahimba inyandiko muri za mudasobwa maze bakongera ibiciro by’indege rwishishwa.

Kugeza ubu iperereza ryagaragaje ko  batwaye bujura  amadollar  angana na 14.051 USD, ( Ni ukuvuga 12 516 911 mu mafaranga y’u Rwanda) ayo mafaranga akaba ashobora kwiyongera kuko iperereza rigikomeje.

Nyuma yo kumva ibisobanuro by’abakekwaho ibyaha ndetse n’ impamvu Ubushinjacyaha bushigiraho  bubakurikirana , urukiko rwapfundikiye iburanisha, rwanzura  ko icyemezo  kizasomwa  ku wa mbere  tariki ya 04 Gashyantare 2019  saa cyenda zuzuye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *