Kigali: Hibazwa impamvu hatihutiwe gukemura ibura ry’amazi aho kuba izamuka ry'ibiciro
Imwe mu myanzuro yafashwe n’inama y’abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 28 Mutarama 2019 iyobowe na Perezida wa Repulika, harimo uwerekeranye n’ibiciro bishya by’amazi mu mijyi. Uyu umwanzuro ntiwakiriwe neza n’abamwe mu baturage bo mu duce dusanzwe turangwamo ibura ry’amazi rya hato na hato aho bibaza niba kuzamura ibiciro aribyo byihutirwaga aho gukemura ibura ry’amazi usanga […]
Umuhanzi wo muri Jamaica yiyemeje kuzatera inkunga Bobi Wine nazaba yiyamamarije kuba Perezida
Icyamamare muri muzika cyo muri Jamaica, Mr. Vegas atangaza ko yiyemeje kuzashyigikira Depite Robert Kyagulanyi uzwi ku izina rya Bobi Wine, nazaba yiyemeje kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Uganda mu mwaka wa 2021. Ibi Mr. Vegas yabitangaje ubwo yagiraga icyo avuga ku guhura kwa Bobi Wine na Rev. Jackson, uzwi cyane nk’impirimbanyi y’uburenganzira bw’ikiremwamuntu […]
Ntitwumva icyo Abarundi n'Abanyarwanda bashaka kutwicira- Umuturage wo muri Uvira
Bamwe mu baturage bo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyane cyane abo muri Uviri, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bavuga ko bamaze kurambirwa imirwano ibahoza ku nkeke iba irimo Abarundi n’Abanyarwanda. Aba baturage bavuga ko bamaze igihe kirenga umwaka bataryama ngo basinzire kubera imirwano rimwe na rimwe ihuza inyeshyamba ngo zaturutse i Burundi no […]
Ndi umukobwa w’imyaka 24, nisanze nkora mu rugo rw’umusore w’umuselibateri, ndumva mfite ubwoba- NKORE IKI?
Nitwa Olive, mfite imyaka 24 y’amavuko, nize amashuri abanza n’ayisumbuye ndayarangiza. Iwacu ni mu karere ka Ruhango ariko nkaba nkorera akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali, Kimironko. Inkuru yanjye ni ndende ariko ndagerageza nyihine, nkaba mbasaba inama kuko nisanze mu ihurizo ritoroshye. Mva mu rugo, nahamagawe n’undi mukobwa twiganye ambwira ngo ngiye gukora […]
Perezida Museveni yatumije igitaraganya umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga
Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatumije shisha itabona Umuyobozi w’Urukiko rw’ Ikirenga, Baart Katureebe ku mpamvu zitaramenyekana. Katureebe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yahagaritse inama y’abacamanza yari iteganyijwe yerekera Entebe ku ngoro y’umukuru w’igihugu. Uyu yabwiye umwungirije ati “ Murambabarira kuko nta kibashije kwitabira inama. Ubu nerekeje Entebbe.” Ibi bibaye nyuma y’aho […]
RDC: Abantu 16 biciwe mu mirwano hagati y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye
Abantu 16 baguye mu mirwano yadutse kuri uyu wa kabiri ushize, itariki 29 Mutarama hagati y’imitwe y’inyeshyamba itandukanye ahitwa Bashali-Mokoto, muri Teritwari ya Masisi nk’uko amakuru ava mu nzego z’umutekano za Congo avuga. Usibye abapfuye, abandi benshi bakomerekeye muri iyi mirwano yatumye abaturage benshi bata ibyabo bagahunga. Iyi nkuru dukesha Radio Okapi iravuga ko imirwano […]
Impamvu yo guhisha itariki y'ubukwe bwa Diamond yamenyekanye
Muri iyi minsi mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya na Kenya nta munsi ushira hatanditswe inkuru ivuga ku bukwe bwa Diamond Platnumz na Tanasha Donna(umunyamakurukazi ukomoka mu Gihugu cya Kenya), gusa ikiri kuvugwa ubu ni uko uyu Tanasha yamaze guhishura ko idini riri mu bintu byitambitse mu myiteguro y’ubukwe bwabo, kuko we asengera mu bakirisitu mu […]
Tarehe Sita: Maj.Gen Fred Rwigema yinjiye Kampala ashagawe nk’umwami
Umunyarwanda Maj. Gen Fred Rwigema ni we wagararagaye ashagawe nk’umwami, yicaye ku gifaru aherekejwe n’ingabo nyinshi n’abaturage bari barajwe ishinga no kureba abasirikare bahiritse ubutegetsi bw’ingihangange, Milton Obotte. Gisa Fred Rwigyema ni umwe mu basirikare bakuru bari bayoboye igitero gikomeye cyatangije urugamba rwo kubohora Uganda 6 Gashyantare 1981. Tarehe Sita ufatwa nk’umunsi w’igikorwa cy’ubutwari muri […]
Abakozi 2 ba Rwandair mu bashinjwa kugurisha amatike y’indege ku biciro byo hejuru
Abakozi babiri ba Rwandair ndetse n’abakozi batatu b’Abahinde bakorera ikigo kitwa SATGURU Travel Agency bakurikiranweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda icyaha cyo kugurisha amatike y’indege ku biciro byo hejuru bitandukanye n’ibisanzwe. Kuri uyu wa gatatu, itariki 30 Mutarama 2019 nibwo mu Rukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge haburanishijwe urubanza Ubushinjacyaha bukurikiranyemo abakozi 3 b’Abahinde b’ikigo cyitwa SATGURU Travel Agency ikorera […]
Perezida Yoweri Museveni yakoze mu ijisho Somalia mu ijambo yagezaga ku bacamanza
Abanyasomaliya barakariye bikomeye Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kubera amagambo aherutse gutangaza ku gihugu cyabo bafashe nko kubasuzugura ubwo yatangizaga inama y’abacamanza ngarukamwaka kuri uyu wa Mbere ushize, abasobanurira itandukaniro riri hagati y’amagambo atatu y’Icyongereza asobanura igihugu ariko mu buryo butandukanye. Perezida Museveni ati: “Leta n’iki? Leta itandukanye n’igihugu (Country) na Nation. Ayo magambo atatu […]
Umuyobozi w’inyeshyamba ushinjwa kwicira umugore ku Karubanda amuciye umutwe ari mu bishyikirije Leta
Abayobozi batatu b’umutwe w’inyeshyamba ukorera mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bishyikirije ubutegetsi bw’iki gihugu barimo n’ushinjwa kwicira umugore ku Karubanda urw’agashinyaguro. Nk’uko bitangazwa na AFP, ngo umwe muri aba bayobozi batatu ni uwitwa  Mubiayi Dewayi, akaba ashinjwa kuba yariciye ku Karubanda umugore w’uwahoze ari umuyobozi wa teritwari (territoire) ya Luebo mu ntara […]
Rwamagana:Umuvunyi Mukuru yasigiye akarere ihurizo ryo gukemura uruhuri rw’ibibazo by’akarengane
Abaturage batuye mu mirenge ya Kigabiro ,Munyaga na Muhazi kuwa kabiri tariki ya 29 Mutarama bazindukiye ku kibuga cya Polisi bazanywe no kugeza ku Muvunyi Mukuru, Anastase Murekezi ibibazo bijyanye n’akarengane ariko abenshi muri abo baturage ntibabashije kugaragaza akarengane kabo bamwe muribo bataha batishimiye ko batabonye umwanya nkuko bagenzi babo bahawe umwanya . Umuvunyi Mukuru, Anastase […]
Icyogajuru cya mbere cy’u Rwanda kizoherezwa mu kirere muri uyu mwaka
U Rwanda rurateganya kohereza icyogajuru cyarwo cya mbere mu kirere muri uyu mwaka wa 2019, ari nako ruhita rujya ku rutonde rw’ibihugu bikeya byo muri Afurika byamaze kohereza ibyogajuru byabyo mu kirere. Ni umugambi u Rwanda rufatanyije n’Ikigo cy’u Buyapani cy’ubufatanye mpuzamahanga (JICA) ndetse n’Ikigo cy’iki gihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (JAXA). Aya makuru mashya y’uko […]
Hadutse uguterana amagambo akarishye hagati ya Zari na Tanasha Â
Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yatangiye guterana amagambo na Tanasha Donna biteganyijwe ko azashyingiranwa n’uyu mugabo muri Gashyantare 2019. Urugamba rw’amagambo hagati y’aba bagore rwatangiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho abakurikirana Tanasha bamubwiye ko amabere ye yamaze kugwa mu gihe aya Zari agihagaze n’ubwo afite abana batanu. Tanasha yasubije ko amabere ye […]
Ku myaka 24 yabyaye abana batandatu bose barapfa habura n’umwe usigara
Umugore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda ari mu gahinda gakabije nyuma yo kwibaruka abana batandatu ariko bose ntibabashe gukomeza ubuzima akabura n’umwe acyura ahumeka. Biravugwa ko uyu mugore ukiri muto witwa Haula Namakula wari watawe n’umugabo we nyuma yo kumenya ko atwite abana barenze umwe, yabyariye abana batandatu kuwa kabiri ushize mu […]
Opozisiyo yasabye abakuru b’ibihugu bya EAC gufatira ibihano Leta y’u Burundi
Abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bari hanze y’igihugu bandikiye abakuru b’ibihugu bihuriye mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba,EAC, babasaba gufatira ibihano Leta y’u Burundi. Mu itangazo bandikiye Perezida Museveni wa Uganda, umuhuza mu biganiro w’Abarundi akaba n’umuyobozi mukuru wa EAC, bamusabye gufatira Leta y’u Burundi ibihano mu buryo bwihuse, ngo kugira ngo  hirindwe intambara y’abaturage […]
Abimukira hafi 2500 baguye mu nyanja bagerageza kujya i Burayi
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR, ryatangaje ko umubare w’abimukira bapfa bagerageza kugana ku mugabane w’u Burayi banyuze mu Nyanja ya Mediterane wiyongereye bikabije umwaka ushize. HCR ivuga ko nibura abantu batandatu bagiye bapfa buri munsi bagerageza kwambuka Mediterane bavuye ku mugabane w’Afurika. Imibare y’iryo shami igaragaza ko abantu 2,275 bapfuye cyangwa baburirwa irengero […]
Perezida Museveni yasabye inzego z’iperereza gusuzuma iby’irasa rya Gen Kasirye Ggwanga
Perezida Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda yasabye Urwego rw’Iperereza rya Gisirikare (CMI) n’Urushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu (ISO) gukora iperereza bafatanyije na polisi mu kumenya neza icyatumye Rtd. Maj. Gen. Kasirye Ggwanga  arasa imodoka y’umuhanzi w’Ishyaka NRM, Catherine Kusasira. Ikinyamakuru Spyreports kivuga ko amakuru cyakuye ahantu hizewe ari uko Museveni wari warakaye yasabye […]
Huye/Ruhango: Babiri bafatanwe litiro zisaga 30 za Kanyanga
Mu bikorwa byo kurwanya ibiyobyabwenge n’inzoga zitemewe, Polisi ikorera mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Huye na Ruhango kuri uyu wa 29 Mutarama,yafashe abagabo babiri bafite litiro zisaga 30 za kanyanga ndetse n’ibikoresho bakoreshaga mu kuyiteka. Ibi bikorwa byafatiwemo Mushirarungu Christine wo mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye amaze guteka litiro 20 za […]