Ku myaka 24 yabyaye abana batandatu bose barapfa habura n’umwe usigara

Sangiza iyi nkuru

Umugore w’imyaka 24 y’amavuko wo mu gihugu cya Uganda ari mu gahinda gakabije nyuma yo kwibaruka abana batandatu ariko bose ntibabashe gukomeza ubuzima akabura n’umwe acyura ahumeka.

Biravugwa ko uyu mugore ukiri muto witwa Haula Namakula wari watawe n’umugabo we nyuma yo kumenya ko atwite abana barenze umwe, yabyariye abana batandatu kuwa kabiri ushize mu Bitaro bya Rubaga.

Yabyaye abana bane b’abahungu n’abakobwa babiri ariko ababyarira ku cyumweru cya 26 aho kuba ku cyumweru cya 40 nk’uko bisanzwe, kandi abyara abana bafite ibiro bicye bahise bajyanwa ku Bitaro by’Icyitegererezo bya Kawempe nk’uko iyi nkuru dukesha Daily Monitor ikomeza ivuga.

Nk’uko byatangajwe n’ibi bitaro bya Kawempe, ngo abana batatu muri aba bashobora kuba barapfiriye mu nzira bajyanwa ku bitaro, mu gihe abandi batatu bari bakiri bazima ubwo bagezwaga kuri ibi bitaro.

Umuganga wakiriye aba bana akaba avuga ko umwana wa kane yapimaga ibiro 0,55, uwa mbere yapimaga ibiro 0,7 , naho uwa gatandatu yapimaga ibiro 0,57 (byumvikana ko nta n’umwe wapimaga byibuze ikiro). Ni mu gihe umubyaza Catherine Kukunda avuga ko umwana wavutse neza ubundi agomba kuba apima byibuze ibiro 2,5.

Nk’uko bigaragazwa n’inyandiko zo mu bitaro bya Rubaga ariko, ngo uyu mubyeyi yabyaye neza. Gusa, ngo umwana urenze umwe muri nyababyeyi ashobora gutuma habaho kuvuka igihe kitageze kubera uburemere n’umwanya udahagije wo gukuriramo nk’uko umuganga wo mu Bitaro bya Kawempe avuga.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *