Perezida Museveni yatumije igitaraganya umuyobozi w’urukiko rw’ikirenga

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yatumije shisha itabona Umuyobozi w’Urukiko rw’ Ikirenga, Baart Katureebe ku mpamvu zitaramenyekana.

Katureebe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu yahagaritse inama y’abacamanza yari iteganyijwe yerekera Entebe ku ngoro y’umukuru w’igihugu.

Uyu yabwiye umwungirije ati “ Murambabarira kuko nta kibashije kwitabira inama. Ubu nerekeje Entebbe.”

Ibi bibaye nyuma y’aho Museveni yari  yateye utwatsi iby’uko Leta yaha akazi abacamanza bashya.

[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Ku rundi ruhande, Umuyobozi mukuru mu bunyamabanga bwa Perezida Museveni, Don Wanyama yatangarije Dailymonitor ko uku guhura kwari kwarateganyijwe mbere kandi ko n’abandi bayobozi batumijwe.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *