Muri iyi minsi mu bitangazamakuru byo muri Tanzaniya na Kenya nta munsi ushira hatanditswe inkuru ivuga ku bukwe bwa Diamond Platnumz na Tanasha Donna(umunyamakurukazi ukomoka mu Gihugu cya Kenya), gusa ikiri kuvugwa ubu ni uko uyu Tanasha yamaze guhishura ko idini riri mu bintu byitambitse mu myiteguro y’ubukwe bwabo, kuko we asengera mu bakirisitu mu gihe Diamond ari umuyisilamu.
Nkuko bari babitangaje mu minsi yashize ubukwe bwa Diamond Platnumz bwagombaga kuzaba ku wa 14 Gashyantare 2019, mu gihe gito gishize iyi tariki y’ubukwe bwe na Tanasha Donna yahise ihindurwa ku mpamvu zitamenyekanye.
Mbere yuko iyi tariki ihindurwa Diamond yari yatangaje ko icyatumye ahitamo iyi tariki ya 14 Gashyantare, ko ari umunsi ufite amateka akomeye kuri we kuko ari nabwo urukundo rwe n’umuherwe Zari Hassan rwageze ku ndunduro.
Ikinyamakuru Risasi Jumamosi dukesha iyi nkuru cyatangaje ko abakunzi baba bombi bahanze amaso itariki nyirizina ubukwe bwaba bombi buzabera mugihe kumvikana hagati yabo kuwugomba gusanga undi mu idini bikiri ingorabahizi.
Diamond Platnumz ngo yabwiye Tanasha ko kuva muri Islam ari ikizira ndetse ko umuryango wamuca burundu, mugihe Tanasha na we yanze kuva mu bakirisitu ngo abe umuyisilamu nk’uko Diamond abyifuza.
Tanasha abinyujije kumashusho yanyuze kuri Instagram, yabwiye abamukurikira ko “Nta kibazo kwimukira muri Tanzania ariko ibyo guhundura idini byo ari inzozi”.
Uwagariye na Risasi Jumamosi utatangajwe amazina gusa yatangaje ko ari uwo mu muryango wa Diamond, yashimangiye ko umukobwa aramutse yanze kuva ku izima cyaba ari ikibazo gikomeye.
Yagize ati “Aho birumvikana ko ari ikibazo gikomeye cyane. Twe twumvaga ko Tanasha azahindura idini ariko ndumva yatangiye kuzana ibibazo ku muvandimwe wacu Diamond.Icyo nzi neza, Diamond ntabwo yakorana ubukwe n’umugore udashaka gukurikira inzira ye, uwo badahuje idini byagorana cyane.”
Kugeza ubu Diamond ntacyo aratangaza kuri aya makuru cyane ko ubutumwa bugufi yandikiwe atabusubije ndetse na telefone ngendanwa ye atayitabye nkuko iki kinyamakuru kibitangaza.
Kuva Diamond yatangaza ku mugaragaro ko ari mu rukundo na Tanasha nta munsi wubusa baba batari kumwe gusa mu minsi yashije Tanasha yasibye amafoto ahuriyemo na Diamond kuri Instagram ye bitera urujijo gusa ikinyotera cy’urukundo cyakomeje kugaragara umunsi ku wundi.





