Umunyarwanda Maj. Gen Fred Rwigema ni we wagararagaye ashagawe nk’umwami, yicaye ku gifaru aherekejwe n’ingabo nyinshi n’abaturage bari barajwe ishinga no kureba abasirikare bahiritse ubutegetsi bw’ingihangange, Milton Obotte.
Gisa Fred Rwigyema ni umwe mu basirikare bakuru bari bayoboye igitero gikomeye cyatangije urugamba rwo kubohora Uganda 6 Gashyantare 1981. Tarehe Sita ufatwa nk’umunsi w’igikorwa cy’ubutwari muri Uganda. Ibi ntibivuze ko Gen. Maj. Fred Rwigema yinjiye Kampala kuwa 6 Gashyantare mu 1981.
Aha ingabo zari ziyobowe na Fred Rwigema ndetse na Salim Saleh zarakoranye zirwana inkundura n’ ingabo za Milton Obote zari zasheze mu kigo cya gisirikare cya Kabamba cyacungaga umujyi wa Kampala.
Bivugwa ko uru rugamba rwo gufata ikigo cya Kabamba rwamaze ibyumweru bibiri byose ndetse ngo impande zombi zahanganye zahanganye amanywa n’ijoro.
Kuva ubwo tariki 6 Gashyantare yafashwe nk’umunsi udasanzwe kuko niwo umunsi Uganda yabohojwe n’ abarwanyi ba NRA bari biganjemo urubyiruko rw’ Abanyarwanda bahungiye muri Uganda muri 1959.
Kugeza magingo aya, Fred Rwigema abarwa mu bantu 27 biyemeje gutanga ubuzima bwabo kujya mu ishyamba no gutangiza urugamba rwo kubohora Uganda.
Ubutwari yagize mu rugamba rwo kubohora Uganda bugaragazwa n’ipeti (rank) yahawe na urugamba rurangiye.
Fred Rwigema, Museveni na Elly Tumwine nibo bonyine bahawe ipeti ryo hejuru. Rwigema yahawe umwanya wo kuba Minisitiri w’Ingabo Wungirije ariko ntibyamubuzaga kujya ku rugamba mu majyaruguru ya Uganda.
Abasura Umurwa mukuru wa Maputo muri Mozambique bemeza ko hari umuhanda witiriwe Maj.Gen Fred Rwigema mu rwego rwo kubahiriza igikorwa yakoze mu ntambara zo kwibohora.
Nyuma yo gukura mu birindiro ingabo za Leta ya Obote, Maj. Gen Fred Rwigyema na bagenzi be berekeje Kampala mu mujyi nyir’izina.
Mu ndirimbo z’intsinzi, amashusho agaragaza Rwigema ashagawe, aherekejwe n’ingabo nyinshi bafatanyije urugamba nk’uko bigaragara ku rukuta rwa You Tube rw’uwitwa Paul Kaheru wayise ‘TAREHE SITA’.
Reba Videwo dukesha sheni ya Youtube y’uwitwa Paul Kaheru: https://www.youtube.com/watch?v=rnSGUccRtGg
Niwe wabaye umuyobozi mukuru wa mbere ndetse wanashinze umutwe wa politiki n’ uwa gisirikare wa RPF wari ugizwe ahanini n’ Abanyarwanda bahunze muri 1959.
Umunyarwanda Fred Rwigema yubahawa nk’ intwari zo mu rwego rwo hejuru haba mu ntambara yayoboye ubwo Tanzania yari mu ntambara na Uganda ku butegetsi bwa Amin Dada, Mozambique, Uganda no mu Rwanda.
Mu ntambara yiswe ‘Saba Saba’, icyo gihe Yoweri Kaguta Museveni, Gisa Fred Rwigema bafatanyije n’ingabo za Mwalimu Julius Nyerere Kambarage mu guhashya ingabo za Idi Amin Dada.
Abatari bacye bazi ubuzima bwa Emmanel Gisa waje kwiyita Fred Rwigema ni Abanyarwanda babanye mu nkambi ya Nshungerezi.
Mu Rwanda, Umunsi w’Intwari z’Igihugu wizihizwa kuwa 1 Gashyantare buri mwaka. Uyu mugabo yashyizwe mu cyiciro cy’intwari z’Imanzi. Insanganyamasiko y’umwaka wa 2019 iragira iti ” Dukomeze ubutwari mu cyerekezo twahisemo.”
Gisa Fred Rwigema yavukiye i Musambira kuwa 10 Mata 1957 atabaruka kuwa 2 Ukwakira 1990.
Gaston Rwaka/ Bwiza.com


