Hadutse uguterana amagambo akarishye hagati ya Zari na Tanasha  

Sangiza iyi nkuru

Uwahoze ari umugore wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yatangiye guterana amagambo na Tanasha Donna biteganyijwe ko azashyingiranwa n’uyu mugabo muri Gashyantare 2019.

Urugamba rw’amagambo hagati y’aba bagore rwatangiriye ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’aho abakurikirana Tanasha bamubwiye ko amabere ye yamaze kugwa mu gihe aya Zari agihagaze n’ubwo afite abana batanu.

Tanasha yasubije ko amabere ye atuma Diamond ava mu bye.

Ati “  Mu by’ukuri ubu? Na we tekereza. Izi mpanga [amabere] zituma asara. Iyo uza kubimenya.”

Inkuru bifitanye isano: https://bwiza.com/2019/01/30/amabere-yanjye-atuma-diamond-asara-tanasha-donna/

Zari ntiyatanzwe mu gutera amagambo Tanasha,yifashishije urukuta rwe rwa Instagram yavuze ko bisa nk’aho nta muntu wafata umwanya yahoranye kwa Diamond Platnumz.

Ati “ Inkweto zanjye zishobora kuba ari nini cyangwa se ari nto ku buryo zitagukwira.”

zari
Ubutumwa bwa Zari kuri Tanasha

Ababikurikiranira hafi bavuga ko ubu butumwa bwa Zari bwibasira Tanasha kandi ko bushaka kumwibutsa ko atamusimbura.

Tanasha Diamond yemeza ko adakunda guhangana na we yanze guceceka nyuma y’ijambo rya mukeba. Yamusabye kurebesha amaso niba koko yiyizeye ko ntawamusimbura.

Ati “ Ukwigirira icyizere kwa nyako ntiguha umwanya ishyari. Iyo uzi ko uri agatangaza, nta mpamvu wagira y’urwango. Abatabizi, bazabimenya.”

Capture 29

Ubutumwa bwa Tanasaha kuri Zari [penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]

Zari yatandukanye na Diamond muri Gashyantare 2018 ku munsi w’abakundana. Kuri uyu munsi kandi ni nabwo biteganyijwe ko ubukwe bwa Tanasha n’uyu mugabo  buzaba.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *