Abakurikiye amahugurwa ku Masezerano ya Kigali yo gutabara abasivile mu ntambara bahakuye imihigo mishya

Sangiza iyi nkuru

Amahugurwa Mpuzamahanga ajyanye no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Kigali ku gutabara abasivile mu ntambara yashojwe kuri uyu wa Gatatu mu Ishuri ry’u Rwanda ryigisha amahoro riherereye mu karere ka Musanze. Aya mahugurwa yari amaze icyumweru yitabiriwe n’abasirikare, abapolisi n’abasivile bose hamwe 36 baturutse mu bihugu 14 harimo ibyo ku mugabane w’Afurika kongeraho Amerika hamwe n’Ubuholande.

[ad id=”44145″]

aado

Amahugurwa yasojwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba. Umuhango wanitabiriwe n’abajyanama mu bya gisirikare bahagarariye Amerika n’Ubuholande mu Rwanda.

aado1
Gen. Patrick Nyamvumba, Umugaba Mukuru wa RDF

Mu ijambo risoza aya mahugurwa, Umugaba Mukuru wa RDF, Gen Nyamvumba yavuze ko ubushobozi buke hamwe n’ubushake buke mu gutabara aribyo bituma abasivile bagwa mu ntambara hirya no hino. Aha yasobanuye ko ibikorwa byo kubungabunga amahoro by’Umuryango w’Abibumbye bikwiye kunozwa kugira ngo ababigiramo uruhare babikore neza barengera koko abasivile kuko ariyo ntego nyamukuru y’ibikorwa by’amahoro.

Gen Nyamvumba yavuze ko Amasezerano ya Kigali agaragaza ingingo zikwiye kwitabwaho mu kubungabunga amahoro uhereye ku busesenguzi ahabera intambara, gutegura ingabo zoherezwa, kuzitoza no kuziha ibikoresho hanyuma no kureba umusaruro zitanze iyo ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Yagize ati “Bigaragara ko Amategeko Mpuzamahanga yo kurengera abaturage ahonyorwa mu ntambara zigenda zivuka muri iki gihe, Amasezerano ya Kigali atwereka ko tugomba gutabara tutazaririye abaturage tukabakiza abashaka kubagirira nabi”

????????????????????????????????????

Yasabye abarangije aya mahugurwa gukoresha ubumenyi bahawe babushyira mu bikorwa aho bajya mu butumwa bw’amahoro no mu kazi aho bashinzwe kurengera abaturage.

Abajyanama mu by’Ingabo bahagarariye Amerika hamwe n’Ubuholande mu Rwanda bashimye ubufatanye hagati y’Amerika, Ubuholande na Guverinoma y’u Rwanda mu gutegura aya mahugurwa. Bagaragaje ko ibihugu byabo bizakomeza gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro kandi biyemeje gushyira mu bikorwa Amasezerano ya Kigali ku kurengera abasivile mu ntambara.

????????????????????????????????????
Maj. Muyunda Nyoka

Maj Muyunda Nyoka waturutse mu ngabo za Zambia yavuze ko aya mahugurwa yamugiriye akamaro “ Twize ko inshingano dufite nk’abasirikare ari ukurengera abasivile ni yo nshingano yacu tugomba kwitaho mu gihe hari intambara”. Yongeyeho ko nta rwitwazo na rumwe abari mu butumwa bw’amahoro bakwiye gushyira imbere bazuyaza mu gutabara abaturage niyo haba inzitizi byaba bishingiye kuri manda bafite yo gutabara.

????????????????????????????????????

Maj Francisca Aholo waturutse mu Ngabo zirwanira mu kirere za Ghana yavuze ko Amasezerano ya Kigali abereyeho kuzuza umabwiriza ya Loni mu kurengera abaturage. “ Tugomba kwita ku gutabara abasivile kandi Amasezerano ya Kigali ni cyo atwigisha, kudatinda na gato mu bikorwa byo gutabara abaturage.”

????????????????????????????????????

Madamu Lauren Spink ukorera mu Kigo kirengera abasivile mu Ntambara gifite icyicaro i Washington DC akaba muri iyi minsi akorera i Goma muri DRC yavuze ko Amasezerano ya Kigali ashobora kugerwaho ko icyo bisaba ari ubushake n’imikoranire y’abasirikare, abapolisi, abasivile bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bagashyikirwa n’Inama y’Umutekano ku Isi hamwe n’Ubunyamabanga bwa Loni.

csm_dsc_4831_fa412d9bec

Amasezerano ya Kigali ku kurengera abasivile mu ntambara yemejwe mu kwezi kwa Gicurasi 2015. Ni amahame 18 yerekana uburyo bwo gutabara abaturage mu gihe cy’intambara. Aya masezerano agamije gushimangira uburyo Umuryango Mpuzamahanga ukwiye gutabara abaturage utazuyaje mu gihe cy’intambara, ibikorwa byo kubungabunga amahoro bikabasha kugera ku ntego.

Aya masezerano ya Kigali amaze gushyirwaho umukono n’ibihugu 38 byo hirya no hino ku Isi.

Src:MoD

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

@bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *