Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’iminsi ine bimenyekanye ko inama yari guhuriza hamwe Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere yasubitswe ku munota wa nyuma, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Marie Tumba Nzeza kuri uyu wa 17 Nzeri 2020 yatangaje ko itakibereye i Goma.

Kuva ntangiriro z’uku kwezi Perezida Felix Tshisekedi atumije iyi nama, umujyi wa Goma wakomeje gutegurwa nk’ahantu hagiye kwakira Abakuru b’Ibihugu bitanu, hoherezwa intumwa ziturutse mu bihugu byatumiwe, zireba aho imyiteguro igeze.

Nyuma yo gusubikwa kuri tariki ya 13 Nzeri yari kuberaho, tariki ya 15 Minisitiri Tumba yahuye na Ambasaderi wa Uganda muri RDC, James Mbahimba bemeza ko inama yimuriwe kuri tariki ya 20 Nzeri 2020, kandi izabera i Goma. Uyu mudipolomate we yemeje ko Museveni agomba kuyitabira kandi itsinda riturutse muri Uganda rigomba kugera muri uyu mujyi tariki ya 16 rigafatanya n’abandi mu myiteguro.

Gusa iby’iyi nama byahinduye isura kuko Minisitiri Tumba kuri uyu wa 17 Nzeri 2020, yasohoye itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko iyi nama izaba hifashishijwe ikoranabuhanga mpuzashusho (video-conference). Ibi bisobanuye ko buri Mukuru w’Igihugu uzayitabira, azaba ari mu biro bye mu gihugu ayoboye.

Ikindi kandi, ni uko ishobora kutazaba tariki ya 20 Nzeri 2020 nk’uko byari biteganyijwe, dushingiye ku makuru ari gutangazwa n’ibitangazamakuru byo muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo. Ngo ishobora kwimurirwa mu mezi ari imbere, ku buryo byagera no mu mwaka w’2021.

Minisitiri Tumba yasobanuye ko impamvu uburyo inama yari kubamo bwahindutse, ari ukugira ngo abazayitabira birinde icyorezo cya Covid-19. Uburyo bwa video-conference bumaze igihe kinini bukoreshwa mu nama zitandukanye zaba mpuzamahanga, muri iki gihe iki cyorezo cyugarije Isi.

Iyi nama izitabirwa na Perezida Kagame w’u Rwanda, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, Perezida Joao Lourenco wa Angola na Perezida Félix Tshisekedi wa RDC wayitumije. Ku isonga mu byari kwigirwamo harimo umutekano mu karere, ubukungu, ubuzima n’ubucuruzi.

Usibye kwirinda icyorezo cya Covid-19, na mbere y’uko iyi nama isubikwa bwa mbere, hari haragaragajwe impungenge z’umutekano w’Abakuru b’Ibihugu nka Yoweri Museveni leta ye yasabaga ko yakohererezwa uburinzi bwihariye. Tariki ya 12, Guverinoma y’u Burundi yo yari yatangaje ko Perezida Ndayishimiye ahuze ku buryo atayitabira, icyakoze ivuga ko ishyigikiye ibiganiro hagati y’u Burundi na RDC gusa.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma
    Nibyiza ko abakuru bose bumva neza impamvu yinama icyo nicyo cya ngombwa. Ibindi bisigaye bizaza nyuma kabone niyo yafata imyaka ingahe icyangombwa nukumva impamvu ziyi nama nibizayivamo

    1. Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma
      Impamvu zitangwa muby’ukuri sizo. Impamvu nyamukuru nuko mubagomba guhura harimo abatifuza kurebana amaso mu yandi. Nkeka ko nyuma yo gutumirwa inshuro 2 itaba, ntatumira rya gatatu rizaba.

    2. Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma
      Impamvu zitangwa muby’ukuri sizo. Impamvu nyamukuru nuko mubagomba guhura harimo abatifuza kurebana amaso mu yandi. Nkeka ko nyuma yo gutumirwa inshuro 2 itaba, ntatumira rya gatatu rizaba.

  2. Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma
    Nibyiza ko abakuru bose bumva neza impamvu yinama icyo nicyo cya ngombwa. Ibindi bisigaye bizaza nyuma kabone niyo yafata imyaka ingahe icyangombwa nukumva impamvu ziyi nama nibizayivamo

  3. Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma
    C’est a la demande du Rwanda que le mini sommet de Goma soit en videoconference et qu’il soit reportee a une date non precise. Ok.

  4. Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma
    C’est a la demande du Rwanda que le mini sommet de Goma soit en videoconference et qu’il soit reportee a une date non precise. Ok.

  5. Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma
    C’est a la demande du Rwanda que le mini sommet de Goma soit en videoconference et qu’il soit reportee a une date non precise. Ok.

  6. Abakuru b’Ibibugu ntabwo bagihuriye i Goma
    C’est a la demande du Rwanda que le mini sommet de Goma soit en videoconference et qu’il soit reportee a une date non precise. Ok.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *