Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bacanye inyuma

Sangiza iyi nkuru

Abakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bari baherutse gufata ingamba zo guca agasuzuguro bagirirwa n’ibihugu bikomeye ku Isi, babeshye ku manywa y’ihangu.

Tariki ya 29 Mata 2023, Perezida William Ruto uyobora Kenya ubwo yari mu kiganiro ‘Mo Ibrahim Governance Conversation’ cy’imiyoborere i Nairobi, yasobanuye uburyo abakuru b’ibihugu byo kuri uyu mugabane basuzugurwa, atanga urugero rw’ukuntu umuntu umwe abahuriza hamwe bose, akabakoresha inama.

Ruto yagize ati: “Tugira inama, Afurika na USA, Afurika n’Uburayi, Afurika na Turukiya, Afurika n’u Buhinde, ubu dutegereje indi ya Afurika n’u Burusiya na Afurika n’u Buyapani. Twafashe umwanzuro w’uko nta bwenge burimo kuba twese uko turi 54 tujya kwicara imbere y’umuntu umwe ahandi hantu.”

Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko mu rwego rwo guca aka gasuzuguro, bemeranyije ko aho kujya mu nama hanze y’umugabane bose uko ari 54, banzuye ko bazajya batoranya abantu 6 cyangwa 7 baturuka mu buyobozi bw’umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) bajye kubahagararira muri izi nama.

Hashingiwe ku magambo yavuzwe na Ruto, byumvikanaga neza ko mu nama zagombaga gukurikiraho (iya Afurika n’u Burusiya n’iya Afurika n’u Buyapani), abakuru b’ibihugu bya Afurika batagombaga kuzitabira, ahubwo bari guhagararirwa n’intumwa ziva muri AU.

Bacanye inyuma

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 mu mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya hatangiye inama ihuza Perezida Vladimir Putin n’abakuru b’ibihugu bya Afurika, yibanda ku bufatanye mu by’ubukungu hagati y’impande zombi.

Byabanje kuvugwa ko abakuru b’ibihugu bya Afurika 49 ari bo bazitabira, gusa Umuvugizi w’ibiro bya Putin, Dmitry Peskov, kuri uyu wa 26 Nyakanga 2023 yatangarije abanyamakuru ko hitabira 17 gusa, abandi bahagararirwe.

Umubare w’aba bakuru b’ibihugu ni muto ugereranyije n’abagiye bitabira izindi nama zahuje Afurika n’u Burusiya cyangwa iyahuje Afurika na Leta zunze ubumwe za Amerika i Washington DC mu Kuboza 2022, gusa ariko ntibikuraho ko barenze ku byo bari baremeranyije byahishuwe na Ruto.

U Burusiya ntibwanyuzwe

Peskov yatangaje ko ubwitabire bw’iyi nama bwabaye buto kandi ko byatewe n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi ngo byaba byarabujije ibi bihugu kuyitabira.

Yagize ati: “Uku ni ukwinjira kw’isoni nke kwa Leta zunze ubumwe, u Bufaransa n’ibindi bihugu, binyuze muri misiyo zabyo za dipolomasi mu bihugu byo muri Afurika, bibikangisha gushyira igitutu ku buyobozi bwabyo kugira ngo butitabira iyi nama.”

Abitabiriye iyi nama barimo Perezida wa Uganda, uwa Afurika y’Epfo, uwa Misiri na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia. Perezida Ruto we yamaze kwemeza ko atazayitabira, asaba ko yahagararirwa na AU nk’uko aba bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bari barabyemeranyijeho.

Umuvugizi wa Ruto, Hussein Mohamed kuri uyu wa 26 Nyakanga yabisobanuye ati: “Perezida William Ruto ntabwo azitabira inama y’u Burusiya na Afurika, ahubwo azahagararirwa n’abo muri Afurika yunze ubumwe. Iki cyemezo kijyanye n’umwanzuro w’abakuru b’ibihugu na guverinoma, bizera ko kugira ngo Afurika ijya mu biganiro bisobanutse n’abafatanyabikorwa bo ku Isi, ubufatanye butegurwa n’abo hanze bukwiye gusuzumwa kugira ngo bugendere mu murongo wa AU.”

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *