FARDC irigamba gusubiza RDF inyuma

Igisirikare cya Repubulika ya demukarasi ya Congo, FARDC, kirigamba gusubiza inyuma ingabo z’u Rwanda gihamya ko zari zarenze imbago z’igihugu, zikinjira mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Umuvugizi wa FARDC, Maj. Gen. Sylvain Ekenge, kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 yasohoye itangazo rivuga ko mu masaa tatu y’igitondo, ingabo z’u Rwanda zavogereye ubutaka bwa RDC hagati […]

Junior Multisystem wamamaye mu gutunganya umuziki yapfuye

Uko Junior yanganaga n'uko yari asigaye angana mu burwayi bwe

Karamuka Jean Luc wamenyekanye nka Junior Multisystem mu kazi ko gutunganya umuziki (audio production) yapfuye, azize uburwayi yari amaranye imyaka ine. Amakuru aturuka mu muryango wa Junior aravuga ko yaguye mu bitaro bya Nyarugenge ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023. Uburwayi bwahitanye uyu musore bukomoka ku mpanuka yakoze tariki ya 30 Werurwe […]

Umubare w’abanyamahanga bemewe ku mukino wa shampiyona wongerewe

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryongereye umubare w’abanyamahanga bemewe ku mukino wa shampiyona y’icyiciro cya mbere bagera kuri batandatu. Uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite Nyobozi ya FERWAFA yabaye kuri uyu wa Kane. Mu busanzwe umubare w’abanyamahanga bemewe ku mukino wa shampiyona y’u Rwanda ntiwagombaga kurenga batanu. Kongera umubare w’abanyamahanga byitezwe ko bishobora […]

Senateri Mureshyankwano arabaza niba Leta itarapfunyikiwe amazi ku kiraro cya Kicukiro

Igishushanyo mbonera cy'uyu muhanda ni uku cyagaragaraga

Senateri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Mureshyankwano Marie Rose, arabaza niba Leta itarapfunyikiwe amazi mu myubakire y’umuhanda wo mu kirere bamwe bita “ikiraro” uherereye mu karere ka Kicukiro. Ni “ikibazo cy’amatsiko” uyu senateri yabajije Minisitiri w’ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, wari umaze guha Inteko Rusange ya Sena ibisobanuro mu magambo, mu izina rya guverinoma, ku […]

Les exportations de minerais du Rwanda ont rapporté 362,3 M$ entre avril et juin 2023

L’Office rwandais des mines, du pĂ©trole et du gaz (RMB) a annoncĂ© un revenu de 362 368 845 dollars provenant de 6 638 538 kilogrammes de minerais qui ont Ă©tĂ© exportĂ©s au cours du deuxiĂšme trimestre de l’annĂ©e, avril-juin 2023 . Selon RMB, les principales exportations comprenaient la cassitĂ©rite, le coltan, le wolfram, l’or, pour […]

Kurya ibitunguru bitukura byongerera abagabo imbaraga mu gutera akabariro

Igitunguru ni ibiryo bya afrodisiac bikomeza ingingo zimyororokere kandi byongera umusaruro wa testosterone. Urwego rwo hejuru rwa testosterone rwongera imbaraga mu mibonano mpuzabitsina ku bagabo niyo mpamvu igitunguru gifitiye akamaro abagabo. Igitunguru gifasha kongera umubare wintanga, ubwiza bwintanga. Uretse kongerera aimbaraga abagabo, hari akandi kamaro usanga uru ruboga rutanga ku bandi baruriye. -Igitunguru cyongera ubwirinzi […]

Dr Habineza yagizwe umujyanama w’umuryango G100 Denim Club uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye ku Isi

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yinjiye mu nama njyanama y’umuryango mpuzamahanga G100 Denim Club uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye, mu ishami ryawo ry’umutekano n’igisirikare. Dr Habineza yinjiye muri iyi nama kubera icyizere yagiriwe n’ubuyobozi bw’uyu muryango, bushingiye ku ruhare yagize mu guharanira […]

USA: Uwahoze mu butasi yahamirije Sena ko leta izi neza ko Aliens zibaho

230726_abcnl_ufo_grusch_10a_hpmain_16x9_992.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Nyakanga, David Grusch wahoze ari umuyobozi mu butasi bwa gisirikare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ubuhamya nyuma yo kurahirira kuvugisha ukuri imbere komite ishinzwe iperereza muri Sena, aho yemeje ko guverinoma itazi gusa ko hari ibindi binyabuzima bitari abantu bifite ubwenge mu isanzure (Aliens), ko ahubwo yanakuye […]

Niger’s military has confirmed its coup against President Bazoum

Niger’s President Mohamed Bazoum has been deposed, according to a report by a group of military on a national television. It was after many hours the head of state was locked in his palace by the soldiers responsible for safe guarding him. Colonel Amadou Abdramane was accompanied by his nine colleagues on the national television […]

Putin yasabye abayobozi ba Afurika gutangira gutekereza kwigisha Ikirusiya mu mashuri

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yasabye ibihugu by’Afurika gutekereza gutangira kwigisha ururimi rw’Ikirusiya mu mashuri . Mu ijambo rye mu muhango wo gutangiza inama ya kabiri y’u Burusiya na Afurika yabereye i St. Petersburg, Putin yavuze ko igihugu cye cyiteguye gufatanya cyane na Afurika mu rwego rw’uburezi. Ati: “Turabasaba gutekereza ku kwinjiza ururimi rw’Ikirusiya mu […]

Mu rukiko Karasira Aimable yanenze isuzuma yakorewe

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Uzaramba Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga yasuzumwe uburwayi bwo mu mutwe.Icyo gihe ibyagaragajwe na raporo y’abaganga byerekana ko Karasira afite ibibazo bitatu bikomeye mu buzima bwe birimo agahinda gakabije kagaragazwa n’ibibazo byo kutabona ibitotsi, umuhangayiko uhoraho (Anxiete permanante) no kutita ku mirire (Trouble alimentaire). Nyuma ubushinjacyaha bwaje kunenga raporo […]

Kim Jong un yamurikiye minisitiri w’ingabo w’u Burusiya intwaro zihambaye bamaze gukora

-1x-1-2.jpg

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Nyakanga, Kim Jong Un yeretse Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Serge Shoigu, intwaro Koreya ya Ruguru iheruka gukora. Pyongyang yatumiye intumwa z’u Burusiya ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Shoigu, ndetse n’abayobozi b’Abashinwa. Baritabira ibirori bya Pyongyang byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’amasezerano y’amahoro yarangije Intambara ya Koreya, birangwa n’akarasisi k’igisirikare […]

Neymar imwe mu mpamvu muzi y’ikorogana hagati ya PSG na Mbappe

Muri iyi minsi nta kindi gikomeje kuvugwa mu mukino w’umupira w’amaguru usibye ibibazo biri hagati y’umukinnyi Kylian Mbappe n’ikipe ya Paris Saint Germain Impamvu muzi y’iki kibazo ni amasezerano ngo yaba atarubahirijwe ubwo Mbappe yamaraga gusinya amasezerano mu 2022, ariko akaza gutanga igitekerezo ko PSG izagurisha umukinnyi Neymar Junior akava muri iyo kipe. Nyuma y’uko […]

Abakuru b’ibihugu byo muri Afurika bacanye inyuma

Abakuru b’ibihugu byo ku mugabane wa Afurika bari baherutse gufata ingamba zo guca agasuzuguro bagirirwa n’ibihugu bikomeye ku Isi, babeshye ku manywa y’ihangu. Tariki ya 29 Mata 2023, Perezida William Ruto uyobora Kenya ubwo yari mu kiganiro ‘Mo Ibrahim Governance Conversation’ cy’imiyoborere i Nairobi, yasobanuye uburyo abakuru b’ibihugu byo kuri uyu mugabane basuzugurwa, atanga urugero […]

Gahunda yo kujyana M23 i Rumangabo yaba yarakubise igihwereye?

Inama ya 21 idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura mu Burundi ku wa 31 Gicurasi, yanzuye ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bagomba guhurizwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo; mbere yo kujyanwa i Kindu kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe. Ni gahunda yari yabanje gutekerezwa na Guverinoma ya Congo, ibifashijwemo n’Umuryango w’Abibumbye […]

Kudatumira Mushikiwabo ni ikosa rikomeye rya dipolomasi kuri RDC – Sen. Muyumba

“Ni ikosa rikomeye rya dipolomasi kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kutoherereza ubutumire madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie,” uyu ni Senateri Francine Muyumba anenga ukuntu Guverinoma y’igihugu cye yirengagije gutumira Mushikiwabo, igikorwa abona nko kuba abana muri dipolomasi . Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri ushize, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick […]

Abasirikare ba Niger bemeje ko bakoreye Coup d’à‰tat Perezida Mohamed Bazoum

Perezida Mohamed Bazoum wa Niger yahiritswe ku butegetsi, nk’uko byatangajwe n’itsinda ry’abasirikare babyigambiye kuri Televiziyo y’Igihugu. Ni nyuma y’amasaha menshi uyu mukuru w’Igihugu yafungiwe mu ngoro ye n’abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kumurinda. Itangazo ryasomewe kuri Televiziyo y’Igihugu na Colonel Amadou Abdramane wari kumwe na bagenzi be icyenda, rivuga ko Igisirikare n’inzego z’umutekano bafashe icyemezo […]

Museveni na Gen Muhoozi bari mu Burusiya

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda n’umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba, bari i St. Petersburg mu Burusiya aho bitabiriye inama igomba guhuza iki gihugu n’umugabane wa Afurika. Iyi nama y’iminsi ibiri iratangira kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Nyakanga. Kugeza ubu impamvu nyamukuru Museveni yahisemo kujyana n’umuhungu we i Saint Petersburg ntiramenyekana, gusa abakurikiranira […]