-1x-1-2.jpg

Kim Jong un yamurikiye minisitiri w’ingabo w’u Burusiya intwaro zihambaye bamaze gukora

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Nyakanga, Kim Jong Un yeretse Minisitiri w’ingabo w’u Burusiya, Serge Shoigu, intwaro Koreya ya Ruguru iheruka gukora.

Pyongyang yatumiye intumwa z’u Burusiya ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo, Gen. Shoigu, ndetse n’abayobozi b’Abashinwa.

-1x-1-2.jpg

Baritabira ibirori bya Pyongyang byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 70 y’amasezerano y’amahoro yarangije Intambara ya Koreya, birangwa n’akarasisi k’igisirikare biteganyijwe kuri uyu wa Kane, itariki 27 Nyakanga.

_130528940_307f39408d6a1e396318a541f2714c794bbfa4f8.jpg

Intwaro zerekanwe zirimo misile ballistique zambukiranya imigabane (ICBM)zo mu bwoko bwa Hwasong nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Hwasong-18 ni misile y’ibyiciro bitatu yo mu bwoko bwa misile ballistique (ICBM) yakozwe na Koreya ya Ruguru. Niyo missile yo mu bwoko bwa ICBM (Yambukiranya imigabane) Koreya ya Ruguru yakoze yifashishije solid-fuel, ituma byihuta mu kuyirasa mu gihe cy’intambara. Misile zikoreshwa na solid-fuel zikoresha moteri ikomeye igizwe na lisansi na oxidizer yapakiwe cyane muri moteri ya roketi.

Iyi missile yageragejwe neza muri Mata uyu mwaka.

image-6.jpg

Nk’uko byatangajwe na NK News, urubuga rw’inzobere rwibanda kuri Koreya ya Ruguru, ngo mu byamurikiwe umuyobozi w’ingabo z’u Burusiya harimo n’ibishushanyo mbonera bibiri bya drone, harimo imwe isa n’iyagenewe ahanini kugaba ibitero y’Abanyamerika.

rodong-jul27-2023-kju-weapons-expo-shoigu-drone-3-935x500.jpg

Uruzinduko rwa Shoigu ruje mu gihe Pyongyang ishinjwa guha u Burusiya intwaro zo gukoresha mu ntambara yo muri Ukraine, ibyo Pyongyang na Moscou bihakana.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *