Gahunda yo kujyana M23 i Rumangabo yaba yarakubise igihwereye?

Sangiza iyi nkuru

Inama ya 21 idasanzwe yahurije abakuru b’ibihugu bya EAC i Bujumbura mu Burundi ku wa 31 Gicurasi, yanzuye ko abarwanyi b’umutwe wa M23 bagomba guhurizwa mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo; mbere yo kujyanwa i Kindu kwamburwa intwaro no gusubizwa mu buzima busanzwe.

Ni gahunda yari yabanje gutekerezwa na Guverinoma ya Congo, ibifashijwemo n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’imiryango y’ibihugu by’akarere RDC iherereyemo.

Mu gihe byari byitezwe ko M23 igomba guhurizwa i Rumangabo mbere yo kujyanwa i Kindu ho mu ntara ya Maniema, kuri ubu imirimo yo gutunganya kiriya kigo cya gisirikare yagombaga kubanziriza iriya gahunda ntabwo iratangira.

Hejuru y’ibyo M23 nka rumwe mu mpande zirebwa n’iyo gahunda isa n’iyigometse, ihitamo gutsimbarara ku cyemezo cyayo cy’uko nta biganiro n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo buyobowe na Perezida Tshisekedi nta cyakorwa.

Ingengabihe y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yateganyaga itariki ya 30 Werurwe nka nyirantarengwa yo kuba M23 yamaze kuva mu duce twose tw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru yari yarigaruriye, gusa amakuru avuga ko hari tumwe mu duce tukigenzurwa n’uriya mutwe.

Mu duce uyu mutwe ugenzura harimo aka Rumangabo nyuma yo kukigarurira mu Ukuboza 2022.

Muri Gashyantare uyu mwaka M23 yashyikirije aka gace Ingabo za EAC ziyobowe na Maj Gen Alphaxard Kiugu, gusa bivugwa ko ziriya nyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zikigafiteho ijambo rikomeye bijyanye no kuba nta musirikare n’umwe wa FARDC umaze igihe akagaragaramo.

Ibyo kuba M23 yaba ifite ijambo kuri aka gace bishimangirwa no kuba mbere y’uko muri Kamena uyu mwaka abahagarariye itsinda ry’ingabo zishinzwe kugenzura imipaka (MĂ©canisme Ad hoc de VĂ©rification) bemererwa na Minisitiri w’Ingabo za RDC, Jean Pierre kujya i Rumangabo, byabaye ngombwa ko abanza guca bugufi akemera icyifuzo cy’inyeshyamba.

Africa Intelligence yanditse ko uyu mutwe mu byo wasabye ari uko abasirikare babiri bo mu ngabo z’u Rwanda bagombaga kujya mu bagize ririya tsinda ry’Ingabo, nyuma y’igihe ba Ofisiye ba RDF babaga i Goma barirukanwe.

Abasirikare ba RDF barimo Brig Gen Andrew Nyamvumba bashyizwe muri ririya tsinda, bajyana na bagenzi babo kugenzura Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo M23 yagombaga koherezwamo.

Raporo ya ririya tsinda ry’Ingabo yaganiriweho mu nama nyunguranabitekerezo yabereye i Goma ku wa 11 Nyakanga iyobowe na Uhuru Kenyatta usanzwe ari umuhuza mu bibazo bya Congo.

Mu bari bayitabiriye (inama y’i Goma) hari hanarimo abajyanama ndetse n’abaminisitiri ba Perezida Tshisekedi, cyo kimwe n’abahagarariye FARDC, Loni na EAC.

Aba bose ngo bagerageje kongera kubura dosiye yo gutunganya Ikigo cya gisirikare cya Rumangabo.

Icyo gihe Guverineri wa gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt Gen Constant Ndima Kongba yavuze ko igice kimwe cy’ibikoresho bigomba kwifashishwa mu gutunganya kiriya kigo byatumijwe ndetse bikaba byarageze i Goma, gusa bikaba bidashobora kujyanwa i Rumangabo kuko M23 yahagaritse urujya n’uruza muri kariya gace.

Leta ya Congo ikomeje gutsimbarara ko itazigera yicarana ku meza y’ibiganiro n’umutwe wa M23, n’ubwo yabisabwe n’abarimo Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo na JoĂ ÂŁo Lourenà§o wa Angola washyizweho n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe nk’umuhuza mu makimbirane yo muri RDC.

M23 ku rundi ruhande imaze igihe itangaza ko yiteguye kuganira na Leta y’i Kinshasa, gusa incuro nyinshi yakunze kuvuga ko mu gihe cyose ibiganiro bitabaho, itarebwa na rimwe n’ibyo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi bayo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *