Dr Habineza yagizwe umujyanama w’umuryango G100 Denim Club uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye ku Isi

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi Mukuru w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Dr Frank Habineza, yinjiye mu nama njyanama y’umuryango mpuzamahanga G100 Denim Club uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye, mu ishami ryawo ry’umutekano n’igisirikare.

Dr Habineza yinjiye muri iyi nama kubera icyizere yagiriwe n’ubuyobozi bw’uyu muryango, bushingiye ku ruhare yagize mu guharanira uburiganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo.

Nyuma yo kugirirwa iki cyizere, Dr Habineza yatangaje ko afite ishema ryinshi. Ati: “Ntewe ishema cyane no kuba nagizwe umwe mu bagize inama njyanama ku rwego rw’Isi mu muryango w’abagore 100 bakomeye ku rwego rw’Isi n’abagabo bashyigikiye ko umugore agera ku rwego rungana n’urw’umugabo, ishami ry’umutekano n’igisirikare, hagamijwe guteza imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagore n’abagabo, rigizwe n’abo mu nzego z’ubuyobozi, abavuga rikumvikana bo mu ishoramari, ibigo na politiki.”

Dr Habineza yatangarije BWIZA ko icyizere yagiriwe n’uyu muryango kizamufasha gukomeza guharanira ihame n’uburinganire n’ubwuzuzanye mu Rwanda, ndetse no ku rwego rw’Isi, akazibanda cyane ku iterambere ry’umugore wo mu cyaro.

Yagize ati: “Hari abagore benshi bo mu bihugu nka Sudani, mu bihugu by’Abarabu, bagikandamizwa cyane, uburenganzira bwabo butameze neza. Hari abagore bagikatwa ibice by’abo byo ku gice cy’igitsinda batabishaka, ugasanga bibangamira ubuzima bwabo, hari abana b’abakobwa babuza kwiga ndetse no muri Afurika barahari benshi cyane, bakababwira ngo bajye gukora akazi ko mu rugo. Bikeneye ingufu, noneho iyo umuntu afite umwanya wa politiki, nkanjye nk’umudepite nshobora kuvuga rikumvikana, bikagira impact.”

Dr Habineza abajijwe niba gushyirwa mu nama njyanama ya G100 Denim Club hari aho bihurira n’ishyaka DGPR, yasubije ko ihuriro rihari kuko mu byo uyu mutwe wa politiki uharanira harimo uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’umugore n’umugabo.

Uyu muryango washinzwe na Dr Harbeen Arora Rai ukomoka mu Buhinde, mu mwaka w’2011. Inama njyanama yawo igizwe n’abandi bavuga rikumvikana barimo Dr José Ramon Calvo Fernandez uyobora ikigo cyo muri Esipanye gishinzwe ububanyi n’amahanga, Angel Cabrera uyobora ikigo cyo muri Ethiopia gishinzwe ikoranabuhanga, Roberto Ibanez Oly uyobora ishyirahamwe rya Judo muri Ecuador na Kulmeet Bawa uyobora ikigo cy’ikoranabuhanga cyo mu Buhinde cyitwa SAP.

Soma Izindi Nkuru

One Response

  1. Dr Habineza yagizwe umujyanama w’umuryango G100 Denim Club uharanira uburinganire n’ubwuzuzanye ku Isi
    Congratulations Dr Habineza turakwizeye uzadutumikira,nk’Abagore dutewe ishema no guhagararirwa nawe kuko tuzi ko hari byinshi watuvuganiyeho,byumwihariko wanabaye Umunyapolitiki w’Umwaka wavugiye Abaturage,ubutaha uzaba Umunyapolitiki w’Umwaka wagize ibyo uvuganira Abagore ku rwego rw’Isi.Turaje tugutume kdi turakwizeye uzadutumikira.🙏

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *