Neymar imwe mu mpamvu muzi y’ikorogana hagati ya PSG na Mbappe

Sangiza iyi nkuru

Muri iyi minsi nta kindi gikomeje kuvugwa mu mukino w’umupira w’amaguru usibye ibibazo biri hagati y’umukinnyi Kylian Mbappe n’ikipe ya Paris Saint Germain Impamvu muzi y’iki kibazo ni amasezerano ngo yaba atarubahirijwe ubwo Mbappe yamaraga gusinya amasezerano mu 2022, ariko akaza gutanga igitekerezo ko PSG izagurisha umukinnyi Neymar Junior akava muri iyo kipe.

Nyuma y’uko Neymar atagurishijwe, Mbappe yabaye nk’uwo PSG igambaniye, ahitamo kuyandikira ayibwira ko atakibongereye undi mwaka yari yarabemereye, ahubwo we nasoza uwa kabiri yasinye azahita agendera ubuntu aho ashaka hose.

Uhereye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka,Kylian Mbappe nibwo yatangiye kugongana n’ikipe aho yatangiye gushaka kuyitera umugongo kugeza n’ubu hatamenyekana ahazazahe muri iyi kipe.

PSG ubu ntikozwa ko Mbappe yagendera ubuntu, na Mbappe ntakozwa kongerera amasezerano ikipe ya PSG afata nk’abagambanyi.Ku rundi ruhande, PSG yifuza ko mu gihe Mbappe yaba atongereye amasezerano, yagurishwa muri iyi mpeshyi ya 2023.

Mu gihe MBAPPE yagendera ubuntu, byatuma PSG igwa mu gihombo cya milliyoni 180 Euro, bityo ikaba yafatirwa ibihano na UEFA kubera kwica amahame azwi nka Financial fair play.

Ku ikubitiro amakipe ashaka Mbappe harimo Al Hilal yo muri Arabie Saudite yifuza kumutangaho akayabo ka Miliyoni 300 akajya ahembwa Miliyoni 700 Pounds mu gihe ikipe ya Real Madrid iteganya kumushoraho amafaranga nyuma yo kumenya umurongo yafashe.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *