Mu rukiko Karasira Aimable yanenze isuzuma yakorewe

Sangiza iyi nkuru

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Uzaramba Karasira Aimable uzwi nka Professor Nigga yasuzumwe uburwayi bwo mu mutwe.Icyo gihe ibyagaragajwe na raporo y’abaganga byerekana ko Karasira afite ibibazo bitatu bikomeye mu buzima bwe birimo agahinda gakabije kagaragazwa n’ibibazo byo kutabona ibitotsi, umuhangayiko uhoraho (Anxiete permanante) no kutita ku mirire (Trouble alimentaire).

Nyuma ubushinjacyaha bwaje kunenga raporo yari yakozwe ku burwayi bwe busaba ko Karasira yakongera gusuzumwa ,urukiko ruza kubyemeza yongera gusuzumwa ari nabwo hemeje ko uburwayi afite budatuma ata ubwenge bwo kuburana.

Kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023 nibwo habaye iburanisha,Karasira Aimable n’ubwunganizi bwe basaba urukiko ko raporo yakozwe n’abaganga batatu barimo Docteur Charles Mudenge yateshwa agaciro kuko uriya muganga Mudenge yabanje gushinja Karasira muri RIB bakabona ko atarakwiye kuba mu baganga bagombaga gusuzuma uburwayi bwe aho bugeze.

Ubushinjacyaha buvuga ko kuba muganga Mudenge yaratanze ubuhamya muri RIB,bitamwambura ububasha bwo kuba yaba mu bagomba gusuzuma Karasira bagasaba ko raporo yahabwa agaciro bagatangira kuburana mu mizi.

Ikindi karasira yagarutseho, yavuze ko aho afungiye muri gereza adahabwa uburenganzira nk’abandi bagororwa , ikindi kandi ngo ntiyakagombye kuburana ari mu igororero ahubwo ko yakabaye ari kwa muganga yitabwaho kubera uburwayi.

Karasira yasabye ko raporo yakozwe na Docteur Xavier Butoto, Docteur Chadrack Ntirenganya na Docteur Charles Mudenge yagaragaje ko Karasira Aimable Uzaramba alias Prof.Nigga arwaye, ariko bitatumye atakaza ububasha bwo gutekereza yateshwa agaciro, mu gihe ubushinjacyaha bwakomeje kwitsa ku kuba iyi raporo itatesha agacira kuko ngo ukurikije uko Karasira aburana bigaragaza ko atekereza neza.

Urukiko rwatangaje ko ruzatangaza icyemezo mu kwezi kwa Nzeri 2023

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *