Kudatumira Mushikiwabo ni ikosa rikomeye rya dipolomasi kuri RDC – Sen. Muyumba

Sangiza iyi nkuru

“Ni ikosa rikomeye rya dipolomasi kuri Repubulika ya Demokarasi ya Congo kutoherereza ubutumire madamu Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru wa La Francophonie,” uyu ni Senateri Francine Muyumba anenga ukuntu Guverinoma y’igihugu cye yirengagije gutumira Mushikiwabo, igikorwa abona nko kuba abana muri dipolomasi .

Nyuma y’aho kuri uyu wa Kabiri ushize, Umuvugizi wa Guverinoma ya Congo, Patrick Muyaya yari yemeje mu itangazamakuru ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF azaba ari i Kinshasa mu gutangiza imikino ya Francophonie izatangira kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Nyakanga, ibiro bya Mushikiwabo byaje kunyomoza aya makuru bivuga ko nta butumire yigeze ahabwa kubw’ibyo atazitabira iyo mihango.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yo ubwo yabazwaga impamvu itoherereje Louise Mushikiwabo ubutumire nk’umuyobozi w’umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, yasubije ko yabonaga nta mpamvu yo kumutumira kuko ibiro bye ari byo bimaze igihe bitegura iyi mikino igiye kuba yarabanje guhura n’utubazo dutandukanye tw’imyiteguro ku buryo hari n’abasangaga iyi mikino idakwiye kubera muri iki gihugu kubera impamvu z’umutekano n’imyiteguro idahagije mu gihugu.

Senateri Muyumba rero abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yanenze imyitwarire ya guverinoma y’igihugu cye asanga igaragaza urwego ruciriritse rwa dipolomasi yayo.

Yagize ati “Nubwo ntashyigikiye ubushotoranyi bw’u Rwanda, namaganye iyi migirire isubiza hasi Repubulika ya Demokarasi ya Congo kuko Madamu Mushikiwabo ni Umunyamabanga Mukuru wa OIF kandi nta murimo n’umwe afite mu Rwanda muri iki gihe”.

Yakomeje agira ati “Nubwo ntemera ibikorwa bitemewe by’u Rwanda mu bigo mpuzamahanga binyuze mu baruhagarariye mu kurwanya Congo, ni inshingano za RDC zo kwerekana ubukuru”.

Yongeyeho ati “Nk’Umunyekongo, Nari perezida w’Urugaga rw’Urubyiruko rw’Abanyafurika (l’Union Panafricaine de la Jeunesse ) mu gihe hari amakimbirane akomeye hagati y’ibihugu byacu byombi.Nagombye guhagararira urubyiruko rwo muri Afurika mu nama zose z’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe n’izindi zateguwe mu Rwanda kuko mbere ya byose nakoreraga umugabane, urubyiruko rwose rwa Afurika harimo n’Abanyarwanda. Nasubije ubutumire bw’u Rwanda kuko nanjye nari mfite inshingano zanjye, guhagararira urubyiruko rw’Abanyarwanda nagombaga no gukorera Afurika. Ntabyamaganye”.

Senateri Muyumba akomeza avuga ko Umunyamabanga Mukuru wa OIF niba yari ategereje ubutumire, ari uko Kinshasa yari yasezeranyije kubwohereza. Ati ” Ikibazo ni ukumenya muri icyo gihe impamvu Kinshasa itigeze iha icyo gisubizo mu buryo butaziguye Umunyamabanga Mukuru, ahubwo uyu munsi hakazamurwa ko yateguye (imikino)?”

Imikino ya Francophonie izaba ibera ku nshuro ya 9 i Kinshasa, biteganyijwe ko itangira kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Nyakanga ikazasoza ku itariki ya 6 Kanama 2023, aho yagombaga kwitabirwa n’abantu bagera ku 3000 baturutse mu bihugu bikoresha Igifaransa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *