Uko Junior yanganaga n'uko yari asigaye angana mu burwayi bwe

Junior Multisystem wamamaye mu gutunganya umuziki yapfuye

Sangiza iyi nkuru

Karamuka Jean Luc wamenyekanye nka Junior Multisystem mu kazi ko gutunganya umuziki (audio production) yapfuye, azize uburwayi yari amaranye imyaka ine.

Amakuru aturuka mu muryango wa Junior aravuga ko yaguye mu bitaro bya Nyarugenge ku mugoroba wo kuri uyu wa 27 Nyakanga 2023.

Uburwayi bwahitanye uyu musore bukomoka ku mpanuka yakoze tariki ya 30 Werurwe 2019 ubwo yagongerwaga n’imodoka mu murenge wa Remera, akarere ka Gasabo, agacika ukuboko kw’ibumoso.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru mu minsi ishize, Junior bigaragara ko yari yarananutse cyane bijyanye n’uko yanganaga mbre yo gukora impanuka, yatangaje ko ahorana uburibwe buterwa n’uku kuboko kwari kwaranze gukira.

Inkuru y’uburwayi bwe yashenguye benshi, barimo abo mu rubuga rw’imyidagaduro, bamukusanyiriza amafaranga n’ubundi bufasha, kugira ngo abimufashe mu gihe yivuzaga.

Junior Multisystem yatunganyije indirimbo z’abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo King James, Bruce Melodie, Jay Polly, The Ben na Knowless. Impanuka yakoze yahagaritse akazi ke.

Uko Junior yanganaga n'uko yari asigaye angana mu burwayi bwe
Uko Junior yanganaga n’uko yari asigaye angana mu burwayi bwe

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *