Leta ya Kenya yasabye ku mugaragaro Ubwongereza kuyifasha gukora iperereza ku makuru yavuzwe bwa mbere mu kiganiro cya BBC ashinja isosiyete mpuzamahanga ikora itabi, British American Tobacco (BAT), guha ruswa abategetsi ba Kenya kugirango ihabwe isoko binyuze mu gupiganwa.

Umushinjacyaha mukuru wa Kenya, Githu Muigari, yohereje ibaruwa asaba ubufasha ikigo cyo mu Bwongereza gikurikirana ibibazo bikomeye bya ruswa (Serious Fraud Office).
Paul Hopkins – wakoreye British American Tobacco muri Afurika – yabwiye BBC mu kiganiro Panorama ko hari abaministri babiri bo muri Leta ya Kenya bahawe ruswa kugirango babuze mukeba w’iyi sosiyete guhabwa isoko na leta.
Yaba abo baminisitiri yaba muri British American Tobacco bose ibyo barabihakana. Iyi sosiyete ivuga ko uwo mugabo uyishinja yayivuyemo n’uburakari bwinshi kandi agumana inzika.
Kugeza ubu aba baminisitiri bakomeje kugirirwa ibanga rikomeye kugeza ubwo iki cyaha kizabahama ku mugaragaro bitaba ibyo bagakomeza kuba abere kuri iyi ruswa.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


