Abaminisitiri bashya baheruka gushyirwaho na Perezida wa Repubulika, Eric Rwigamba ushinzwe ishoramari rya Leta no kwegurira abikorera ku giti cyabo ibigo bya leta na Ildephonse Musafiri, Umunyamabanga wa Leta muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi biteganijwe ko baza kurahira kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 2 Kanama.
Umuhango wo kurahira urabera mu Nteko kandi biteganijwe ko uza kuyoborwa na Perezida Paul Kagame.
Aba bombi bashyizweho na Perezida kandi ishyirwaho ryabo ryatangajwe na Minisitiri w’intebe Édouard Ngirente mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku ya 30 Nyakanga.
Rwigamba azayobora minisiteri nshya izibanda ku ishoramari rya Leta rishingiye ku nyungu kandi ashinzwe kumenya aho leta yashora imari, kugenzura imikorere y’ishoramari rya leta risanzweho mu bigo bitandukanye, no gushyira mu bikorwa kwegurira abikorera ishoramari rya Leta aho bibaye ngombwa .
Kwegurira abikorera ku giti cyabo ibigo bya leta kugeza igihe hashyizweho iyi minisiteri byakurikiranwaga n’Ikio cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB).
Rwigamba kugeza mu cyumweru gishize yari umuyobozi mukuru ushinzwe iterambere ry’urwego rw’imari muri Minisiteri y’imari n’igenamigambi mu Rwanda.
Kuri Musafiri, wasimbuye Ngabitsinze muri minisiteri y’ubuhinzi nyuma y’uko uyu yimuriwe muri Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda nka minisitiri.
Mbere yo gushyirwaho, Musafiri yari Umuyobozi mukuru w’Inama ishinzwe ingamba na politiki (SPC) mu biro bya Perezida.


