Ababyeyi bakoze urugendo rurerure bajya gushaka abana babo, batega imodoka batashye

Abana 31 bo muri Ukraine bari baratwawe n’ingabo z’u Burusiya batashye

Sangiza iyi nkuru

Umuryango Save Ukraine wacyuye abana 31 b’abanya-Ukraine bari barajyanwe n’ingabo z’u Burusiya mu bice zigenzura kuva zatangiza intambara muri Gashyantare 2022.

Uyu muryango usobanura ko mu gikorwa cyo kujya gushaka aba bana, wajyanye na bamwe mu babyeyi babo, bajya kubashakisha muri ibi bice, abababonye babatahana mu rugendo rurerure rw’amaguru, bategera imodoka ahagenzurwa n’ingabo za Ukraine.

Muri aba babyeyi ariko, nk’uko Mykola Kuleba uyobora uyu muryango yabitangarije abanyamakuru i Kyiv muri Ukraine, harimo umukecuru wapfiriye mu nzira ubwo yajyaga gushaka abuzukuru be babiri.

Ngo ubwo bageraga muri ibi bice ingabo z’u Burusiya zigenzura, nk’uko byumvikana mu nkuru ya Al Jazeera, ntibyaboroheye kuko inzego z’u Burusiya zishinzwe iperereza zamaze amasaha 13 zibahata ibibazo, mbere y’uko zibemerera gutwara aba bana.

Leta ya Ukraine ivuga ko u Burusiya bwatwaye abana bakabakaba 19,500. U Burusiya busobanura ko bwabajyanye mu rwego rwo kubarinda gukorwaho n’intambara yari ikomeje iwabo, kandi ko umutekano nugaruka buzabasubizayo.

Aba bana bari mu mpamvu ebyiri zatumye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, rutangaza impapuro zo guta muri yombi Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin hamwe n’ushinzwe uburenganzira bw’abana mu biro bye.

Ababyeyi bakoze urugendo rurerure bajya gushaka abana babo, batega imodoka batashye
Ababyeyi bakoze urugendo rurerure bajya gushaka abana babo, batega imodoka batashye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *