Iyi si ducumbitsemo twese uko turi hafi miliyari 7 tuyibanamo ukuntu gutandukanye kandi ugasanga buri wese afite uko ayibamo kujyanye naho ubuzima bumwerekeje.
Hariho umuntu uvuka umubyeyi we akamubyara ashonje akazarinda [ uwo wavutse ] ava muri iyi si atariye ngo ahage n’umunsi n’umwe kabone nubwo yamara imyaka 100.
Ubwo ariko bamwe baba barira, abandi baba baririmba, nshatse kuvuga ko hari umuntu kuva yabaho atarumva ikitwa inzara mu nda ye cyangwa undi mubabaro wose utewe n’ubuzima bubi mu buryo ubu cyangwa buriya.
Muri abo bantu wagirango bababyaye babanje kuvunyisha mu isi harimo n’abana bavukira mu miryango y’abaperezida [ Familles Pésidentielle ] .
Kenshi hari n’ubwo usanga barisanze muri ubwo buzima bakuze byose birashoboka nabyo.
Muri iyi nkuru yacu turabwira muri make ku buzima bwa bamwe mu bana bagize amahirwe yo kuvuka cyangwa bakuriye mu cyo abibwotamasimbi bita “The good family cyangwa Famille Noble n’ibindi n’ibindi’’.
Nubwo ariko bimeze gutyo usanga bitaba byoroshye kuko benshi muri bubone ko ubu buzima buba bufite ingaruka, bamwe ziba nziza abandi zikababera mbi kugeza aho baba bari nk’abicuza ukubaho kwabo .
[ad id=”44145″]
1-Karim Wade ,umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal
Karim Wade nk’uko twabivugaga, ni umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal wamamaye cyane kubera kuba yaragerageje guteza imbere Senegal ndetse wanagize uruhare mu kubaka ubukungu bw’akarere ka Afurika y’Uburengerazuba ibarizwamo.

Karim Wade yavutse ku itariki ya 1 Nzeli 1968, akaba yaramamaye muri Senegal kubera imyanya ikomeye yagiye agira harimo nko kuba yarabaye Minisitiri wa Leta ushinzwe iby’ubuhahirane n’amahanga, ubwikorezi n’iterambere ry’akarere Senegal iherereyemo ku ngoma ya se .
Karim Wade mbere y’uko yinjira neza muri politiki yanabaye Perezida w’inama nkuru ya Kiisilamu muri Senegal [ Organisation Of The Islamic Conference of Senegal ] ANOCI.
Karim Wade abarirwa mu baherwe bakomeye muri Senegal kuko abarirwa mu mitungo ifite agaciro katagira ingano, yiganjemo ama kompanyi akora imirimo ya serivise zitangirwa ku bibuga by’indege muli Senegal no mu Bufaransa.
N’ubwo Karim Wade wanageze muri gereza azira kwigwizaho umutungo wa Leta mu buryo budasobanutse, aherutse gufungurwa ku bw’imbabazi za Perezida, usanga na nubu akomeje kuba umuntu ugaruka cyane mu itangazamakuru ryo muri Afurika .
Mu bigaragara Bwana Macky Sall asa n’uwamwigirijeho nkana nk’uwashakaga kwereka Abaturage ba Senegal ko ashoboye ko kandi ntawe atinya kabone nubwo yaba umuhungu wa Perezida!
Byageze naho Senegal ishyiraho Urukiko rujshinzwe kurwanya abigwizaho ubukungu budasobanutse muri Senegal [ The Special Court Of Illegal Enrichment ] CREI ari narwo rwari rwarakatiye Karim Wade.
Byanamuviriyemo gufungirwa amakonti ye yo muri Banki zo mu Burayi zariho hafi Miliyoni 11 z’Amayero ndetse na Miliyari 47 z’ama CFA [ Amafaranga akoreshwa muri Afurika y’Uburengerazuba ] zari ku ma konti ye muri Singapore.
Karim Wade afite impamyabumenyi ya Masters muri Financial Engeneering yakuye muri Universite ya Paris, mu buzima busanzwe akaba umugabo w’abana 3 yabyaranye n’umufaransakazi, Karine Wade waje kwitaba Imana kuwa 10.04.2009 .
[ad id=”44145″]
2.Major General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni
Major General Muhoozi Kainerugaba, yavutse kuwa 24 Mata 1974 mu mujyi wa Dar-es-salaam muri Tanzania aho yanigiye amashuri ye abanza, naho amashuri yisumbuye yagiye ayiga mu bigo bitandukanye twavugamo nka King’s College Budo na St Mary’s Kisubi aho yavuye ajya kwiga Kaminuza muri Nottingam mu kuva 1994 kugeza mu 1998 .
Ahagana mu 2000 Muhoozi Kainerugaba nibwo yatangiye kwiga ibya gisirikare amaze gushaka umugore, akaba yaritoreje muri za Academies za gisirikare zitandukanye zirimo izo mu Misiri ,USA,na Afurika y’Epfo yibanda mu masomo yo kuyobora ingabo ku rugamba ahereye kuri Kompanyi kugeza ku Batayo.

Gen. Muhoozi nta byinshi twamuvugaho kuko nawe ubwe ntacyo yivugaho kuko agira amagambo abaze kandi yibera mu bya gisirikare ntumubaze ibindi ndetse ku bamuzi banavuga ko agira igikundiro n’umutima mwiza cyane wongeyeho ko ari n’umuhanga cyane mu by’intambara no gutabara aho rukomeye.
Kuri ubu Gen Muhoozi niwe ukuriye umutwe w’abasirikare kabuhariwe badasanzwe ba Uganda [ UPDF Special Forces Division] y’ingabo za Uganda.
Iyi Division I’igisirikare cya Uganda ni nayo igenzura Abasirikare barinda umutekano wa Perezida wa Uganda [ The Presidential Guard Brigade ].
Mu nshingano zindi ushinzwe harimo no kurinda amariba ya Peteroli ya Uganda n’ibindi bikorwaremezo bihambaye bya Uganda.
Tubibutse ko uyu mutwe aba ariwo rutirigongo rw’ibisirikare byose byo ku isi, mu gihugu icyo aricyo cyose.
Bamwe banuganuga ko Gen Muhoozi yaba yarateguwe kuzasimbura se ku butegetsi uretse ko ntanuwabyemeza cyangwa ngo abihakane.
Iyo hagize ubibaza se, Yoweri Kaguta Museveni ahita asubiza ko umuhungu we ari umusirikare w’igihugu nk’abandi ko nta kindi yarenzaho ko kandi akazi k’umusirikare ari ukurinda igihugu cye nta kindi.
Uwavuga ko Major General Muhoozi nawe yabayeho mu buzima bwuzuyemo amata n’ubuki ntiyaba abeshye kuko se yari umuperezida naho nyina ari Minisitiri !
Iby’akazi ka gisirikare akora byo ni ibisanzwe ntawabitindaho ariko ashobora kuba ari umwe mu bana bakomoka ku ba Perezida bo muri Afurika bafite ipeti rikomeye.
Kuba yasimbura se kandi ku ngoma si igitangaza kuko ubisanga n’ahandi nko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, Gabon, Kenya n’ahandi muri Afurika.
[ad id=”44145″]
3- Ridhiwani Jakaya Kikwete, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete
Ridhiwani Jakaya Kikwete, ni umuhungu wa Liyetena Koloneli Jakaya Mrisho Kikwete wahoze ari Perezida wa Repubulika yunze Ubumwe ya Tanzania guhera mu mwaka wa 2005-2015 ubwo yasimburwaga na Dr John Pombe Joseph Magufuli uri ku butegetsi watsinze amatora yamamajwe n’ishyaka riharanira ubwigenge bwa Tanzania CCM.

Ridhiwani Kikwete uretse no kuba ari icyamamare mu bya politiki muri Tanzania ni n’umudepite mu Nteko Ishinga amategeko ya Tanzania aho ahagarariye intara ya Chalinze, intebe na se yicayeho guhera mu 1995-2005 akayivaho aba Perezida.
Ridhiwani Kikwete ni umubyeyi w’abana 2 akaba yarashakanye na Madamu Arafa muri 2008 gusa binavugwa ko yaba afite urundi rugo ariko nta makuru adafite aho abogamiye abyemeza.
Uyu muhungu w’uwahoze ari Perezida kandi unabarizwa mu idini ya Islam, yize iby’amategeko muri Kaminuza ya Dare-es-salaam .
Ku myaka 37 afite akaba ari umunyapolitiki wubatse izina mu gihugu cye ndetse unavuga rikijyana cyane ko yanagize uruhare runini mu kwamamaza Perezida uriho kuri ubu muri Tanzania, Bwana John Pombe Joseph Magufuli .
Ridhiwani Kikwete nawe asa naho nta kintu gihambaye avugwaho uretse kuba abantu babona ko kera he muri CCM hagendewe ku muvuduko afite muri politiki azaba umuntu ukomeye cyane .
Ridhiwani Kikwete kandi ashobora nawe kuzagera kure ndetse akaba yazanicara ku ntebe na se yigeze kwicaraho muri Perezidansi ya Tanzania .
Ridhiwani Kikwete ubwo yahaga ikiganiro Ikinyamakuru Jamhuri cyandikirwa muri Tanzania hari kuwa 05 Mata 2013, mu gihe yabazwaga iby’uko ngo yaba yibitseho agafaranga gatubutse kandi yabonye mu gihe gito atiyushye icyuya yashubije agira ati :
“..Buri Kompanyi yose itangijwe hano muri Tanzania barayinyitirira kabone nubwo ntaba nyizi, inzu ndende zose zubakwa barazinyitirira, basigaje no kunyitirira abagore babo”.
Yongeyeho ko ubwo se yari amaze kuba Perezida wa Tanzania mu 2005, Ridhiwani Kikwete ubwe yigiriye inama yo kujya gushaka umuhungu w’uwigeze kuba Perezida nawe Ali Hassan Mwinyi,umugabo witwaga Abdallah Mwinyi amusaba kumugira inama.
Abdallah Mwinyi ngo yamusabye gukomera ntajye akangwa n’amagambo bazamuvugaho byaba abamusebya cyangwa abamuvuga uko atari ko kandi inama yamugiriye zamwubatse kandi azihoza ku mutima zikaba ziri muzamufashije mu gihe cyose se yari Perezida.
Mu gihe yabazwaga amafaranga yibitseho yavuze ko atarabara neza ko ariko atarengeje Miliyoni 20 z’amashilingi ya Tanzania.
Gusa bamwe bagakemanga ukuri kw’uyu mugabo uzi kuvugana n’itangazamakuru ku buryo buhambaye, ku buryo kumukuramo amakuru bitoroshye.
Ridhiwani Kikwete rero akaba nawe ari umuhungu w’uwigeze kuba Perezida utajya urenzwa cameras na microphones zo m Itangazamakuru rya Tanzania n’akarere ka Afurika y’uburasizuba muri rusange.
Ubutaha tuzabagezaho igice cya kabiri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David /Bwiza.com


