Iki gice cya Kabiri kije nyuma y’icya mbere cyatambutse mu cyumweru gishize kigaragaza amwe mu mateka y’ubuzima bw’abana babyarwa na baperezida bo muri Afurika ariko bakaba baramamaye mu itangazamakuru, hagaragayemo Karim Wade, umuhungu wa Abdoulaye Wade wahoze ari Perezida wa Senegal, Gen. Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni wa Uganda na Ridhiwani Jakaya Kikwete, umuhungu w’uwahoze ari Perezida wa Tanzania, Jakaya Mrisho Kikwete.
[ad id=”44145″]
Abandi ni aba bakurikira:
1.Saif Al-Islam Muammar Al-Gaddafi
Saif Al-Islam Muammar al-Gaddafi ni umuhungu w’ubuheta w’uwahoze ari umuyobozi w’ikirenga wa Jamahiriya ya Libya, Nyakwigendera Col.Muammar El-Gaddafi wategetse Libya guhera ku itariki ya 1 Nzeli 1969 kugeza itariki 20 Ukwakira 2011.

Saif Al-Gaddafi yavukanaga n’abandi bana 8 hiyongereyeho 2 se yareraga bisanzwe. Uyu mugabo akaba yari yarabyawe ku mugore wa kabiri wa Muammar Gaddafi witwaga Safia Farkash kuwa 25 Kamena 1972.
Uretse undi musore witwaga Mutassim na Hannibal ndetse n’umukobwa wa Gaddafi witwaga Ayesha Gaddafi usanga, abandi batari bazwi cyane, aba kandi barishwe mu ntambara.
Uyu Ayesha akaba yari umusirikare ukaze kuko yari akuriye itsinda rya ba mudahusha[Elite Snipers Commando] barindaga se.
Saif al-Islam Muammar al-Gaddafi wari waraminuje iby’ubukungu muri Kaminuza ya London School Of Economics, yibanze mu gukorera inzego za gisirikare za Libya kugeza igihe se yiciwe mu rugamba rwa Sirte ku wa 20 Ukwakira 2011, nk’uko twabivuze haruguru.
Abana ba Gaddafi babaye intwari barwana umuhenerezo mpaka ku munsi wa nyuma ubwo se yicwaga n’ingabo za OTAN hamwe n’inyeshyamba za Free Libyan Army.
Amakuru dukesha urubuga Wikipédia nkuko rwabitangarijwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika avuga ko Saif Al-Islam Gaddafi ku ngoma ya se yafatwaga nk’uwari numero ya 2 muri Libya.
Kuri ubu twakamugereranyije na Minisitiri w’Intebe akaba kandi yari yaratojwe kuba yasimbura se mu gihe byari kuba ngombwa cyane ko yari umuhanga kabuhariwe muri dipolomasi mpuzamahanga, igisirikare na politiki.
Habura umunsi umwe ngo se yicwe, Saif Al-Gaddafi yaguye mu gico cy’inyeshyamba zimufata mpiri i Zentan mu Majyepfo ya Libya kugeza ubu akaba yarakatiwe igihano cy’urupfu n’inkiko za Libya zamukomeyeho zikamwima Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ICC rwahoraga rumusaba ariko Libya igatsemba ,ikemeza ko aburanishwa n’inkiko z’imbere mu gihugu cya Libya.
Mu 2006, Saif Al-Islam kandi yavuzweho gukundana n’umukobwa w’umuyahudi witwaga Orly Weinerman, nkuko tubisanga mu binyamakuru Der Spiegel cyandikirwa mu Budage hamwe na La Voz de Galicia cyo muri Espagne.
Uyu mukobwa mu 2012 byamwanze mu nda atakambira uwari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Tony Blair ko yamufasha incuti ye ikarekurwa binavugwa ko uyu Tony Blair yari n’incuti y’akadasohoka ya Saif Al-Islam.
Kugeza magingo aya Saif Al-Islam Muammar al-Gaddafi amaherezo y’ubuzima bwe ntabonekera buri umwe wese gusa kubera inkurikizi mbi zakurikiye ubutegetsi bwa se.
Abahanga bemeza ko abanya Libya magingo aya basa n’abashobora kwicuza no kwifuza ubutegetsi bwa se bikaba byanamuviramo kworoherezwa ibihano yahawe.
[ad id=”44145″]
2.Umuherwekazi, Isabel Dos Santos:
Uyu ni umukobwa wa José Eduardo Dos Santos wa Angola, uyu mukobwa w’umukire unarusha amafranga Donald Trump magingo aya kuko abarirwa inoti zihwanye na Miliyari 3.4 z’amadorali yavutse kuwa 20 Mata 1973 avukira muri Azerbaijan mu cyahoze ari Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyeti ku mugore wa se witwa Tatiana Kukanova wabyaranye na se ubwo yigaga mu Burusiya.

Nk’uko tubikesha ikinyamakuru Forbes, mu 2013 byatangazwaga ko Isabel Dos Santos ariwe wari umugore ukize ku mugabane wa Afurika yose!
Bivugwa ko nyuma yo gusoza amashuri ye i King’s London College yahise agaruka muli Luanda agatangira ishoramari muri za sosiyeti zitwara imyanda zinasukura umujyi wa Luanda.
Mu gihe kandi ikoranabuhanga rya telefoni zigendanwa ryari ritarogera, Isabel Dos Santos yatangije ikigo cy’itumanaho rikoresha ibyombo [ Walkie Talkie System ] muri Angola byaje kumuha agatubutse.
Ubu akaba afite imwe mu nzu y’uburiro buhenze izwi nka Miami Beach Club i Luanda Island muri Angola.
Mu mwaka wa 2014, ikinyamakuru cyo muri Togo kitwa The African Top Success Magazine cyahaye Isabel Dos Santos ikamba ry’Umugore w’Indashyikirwa w’Umunyafurika.
Akaba yarahigitse abandi bagore bubatse izina nka Madame Fatou Bensouda, umushinjacyaha mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha rwa The Hague n’abandi bagore bazwi bakomeye kuri uyu mugabanewa Afurika.
[ad id=”44145″]
3.Joseph Kabila Kabange:
Kabila ni umunyapolitiki akanaba Perezida wa Rebubulika iharanira Demokarasi ya Congo(RDC), yavutse ku wa 4 Kamena 1971, ubu akaba afite imyaka 45 y’amavuko.

Kabila ni umwana wa Laurent Désiré Kabila wayoboraga iki gihugu (RDC) kinini kuri uyu mugabane wa Afurika kigahoramo intambara z’urudaca ariko bitewe ahanini n’ubukungu kibitseho.
Kabila uretse no kuba ari perezida, yanavuzweho byinshi dore ko ari mu baperezida bafashe ubutegetsi bakiri bato cyane ku myaka 30, asimbuye se wari umaze kwicwa ariko uyu muhungu we agatungwa agatoki ko yaba yarabigizemo uruhare mu kumuhitana.
Tariki ya 26 Mutarama 2001, nibwo Joseph Kabila yabaye Perezida wa RDC, muri 2006 yashakanye na Olive Lembe di Sita, manda ze 3 zagombaga kurangira uyu mwaka 2016, ubu akaba akiri ku butegetsi nyuma yo kwishyiriraho imyaka 2 y’inzibacyuho izarangira 2018, gusa ibi bikaba bisesengurwamo ugushaka kugundira ubutegetsi dore ko andi mashya ya opozisiyo atanamworoheye.
Mu nyandiko zacu zitaha tuzabagezaho noneho abagore ba baperezida bo muri Afurika banditse amateka yaba amateka mabi cyangwa meza mu gihe abagabo babo bategekaga ndetse kabone nubwo baba bakiri ku butegetsi magingo aya.
Icyo aba bana bavuka kuri baperezida bahuriyeho ni uko 3 kuri 5 twavuze bavutse mu kwezi kwa Mata.
Nimusoma neza kandi murasanga kuvukira muri iyi miryango ntako bisa kuri bamwe. Gusa nk’uko kandi hari n’abo byaviriyemo ibirura nk’umuravumba.
Gusa iyi tuvugaho ni imiryango iba itarenze 200 ku Isi yose! Ubwo bamwe twikangura tugafata urugendo aho dushaka hose nkeka ko ahari aba bo bibasaba kubitegura neza igihe kirekire, ngabo abarinzi,protocol,…
Kanda hano usome igice cya mbere gifitanye isano n’iyi nkuru:
Ariko mujya mwibaza ko iyi miryango y’aba Perezida ku Isi uyituje hamwe itanakuzura umudugudu utuwe cyane ariko ikaba iyobora isi yose, ari nayo mpamvu tuba tugomba kuyivugaho kuri byinshi abantu baba batayiziho kabone nubwo kugira icyo umenya ku mibereho y’iyi miryango biba bitoroshye!
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Marshall E.David /Bwiza.com


